Umugabo yiyahuye amaze gukora ibara mu rugo rwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Nyaruguru ni mu ibara ritukura cyane

Nyaruguru: Umugabo wo mu karere ka Nyaruguru arakekwaho gutema umugore n’umwana we, ahita yiyahurira.

Byabereye mu mudugudu wa Gasave, mu kagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugabo witwa Ntakirutima Wellars w’imyaka 49 bikekwa ko yatemye umugore n’umwana we.

Nyuma y’uko bimenyekanye ko yatemye bariya bantu be yahise yikingirana mu nzu wenyine.

Abaturanyi batabaye basanga yikingiranye mu nzu, bamwe bihutira kujyana umugore n’umwana kwa muganga, abandi bakomeza gutegerereza hanze umugabo kugira ngo bamushyikirize inzego z’umutekano.

Hashize umwanya bategereje umugabo baramuheba, niko gusunika idirishya rigwa imbere babona amanitse mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge Umuhoza Josephine yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko uriya mugabo ibyo akekwaho yabitewe n’amahane yari asanzwe agira.

Yagize ati “Yari asanganwe amahane kuko yakundaga gukomeretsa abantu, yanabifungiwe inshuro ebyiri zitandukanye.”

Umugore ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya CHUB i Huye, naho umwana kuko yatemwe ku kaboko yaradozwe asubira iwabo.

- Advertisement -

Umurambo w’uriya mugabo warashyinguwe. Ubuyobozi bwo muri kariya gace bukungurira abantu kwirinda amakimbirane.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru