Abagore 1440 barashima umuryango wabakuye mu buzima bwo guca inshuro

Bamwe mu bagore bo mu turere turindwi tw’u Rwanda bahamya ko batakibeshejweho n’imirimo yo mu rugo wasangaga idahabwa agaciro ahubwo bamaze gutera imbere, bamwe bakaba baratangiye kohereza umusaruro wabo mu mahanga.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE barimo abahawe ubufasha n’umuryango Women for Women Rwanda washyize mu bikorwa umushinga wo “Gushyigikira rwiyemezamirimo w’umugore mu buhinzi bugamije iterambere rirambye” muri iyi myaka itatu ishize, bagaragaje ko bateye imbere.

Mukamazimpaka Louise utuye i Munyiginya mu Karere ka Huye, ni umubyeyi ubona ko yifashije. Mu birori aba asa neza, yambaye umukenyero ukeye. Umuhaye ijambo nta kwitinya na busa.

Nyamara ngo mu myaka itatu ishize, uyu mubyeyi yari mu buzima butoroshye namba. Na we ubwe ngo yatinyaga kujya aho abandi bateraniye.

Aho ageze ngo ahakesha kuba Women for Women Rwanda yaramufashije gufunguka mu mutwe akaba ari umwe mu bagore bagize itsinda rikora ubuhinzi bw’imboga zitandukanye bugamije amasoko.

Ati “Women for Women yaduhaye fondasiyo y’ubuzima bwacu, yaduteguye neza ku buryo n’ubu baracyaduha amahugurwa.”

Mukampazimpaka yemeza ko iterambere ry’abagore rishoboka mu gihe bahawe amahirwe n’ubushobozi bakava mu mirimo yo mu rugo usanga idahabwa agaciro.

Intego ye ngo ni ugusezerera ubukene burundu yifashishije amafaranga agenda akura mu buhinzi bugezweho akora.

Ati ” Mu myaka iri imbere nzaba ndi mu nzu nziza mfite n’amatungo mareramere, imirima nteganya kugura nkayihinga kijyambere.”

- Advertisement -

Marceline Mujawamariya w’i Kibaga mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, na we ari mu bamaze kwikura mu bukene bukabije nyuma yo kwihuza na bagenzi be bagakora ubuhinzi bw’inanasi.

Avuga ko yari umubyeyi w’umukene uhingira ibijumba byo guteka ariko ubu akaba amaze kugura umurima n’inzu yo kubamo.

Ati ” Nta tungo twagiraga, ubu mfite inka yewe noroje n’abana ikindi n’ubwo wabaza mu Mudugudu wacu ninjye utanga Mituweli bwa mbere.”

Kuva mu bukene ngo abikesha amahugurwa ku kutitinya, ku buhinzi n’ubworozi ndetse no ku bucuruzi buciriritse yagiye ahabwa, ariko kuba yumvikana n’umugabo we, ngo biri mu byabafashije gucengerwa n’amasomo bahawe.

Rukema Ezeckiel, ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Women for Women Rwanda avuga ko mu mushinga w’imyaka itatu, bafashije abagore gukora ubuhinzi buteye imbere, aho babakurikiranye ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi.

Ati “Kugira ngo bakore ubuhinzi buvuguruye bugamije amasoko, babashe kwagura umusaruro mwiza ku buryo uwo musaruro wabo ukurura amasoko.”

Avuga ko bashyize imbaraga mu gufasha aba bagore kubona amasoko kugira ngo umusaruro wabo utangirika ndetse banahuzwa n’ibigo by’imari mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo.

Ati ” Umuhinzi kugira ngo agire imbaraga zo guhinga ni uko aba azi ko ibyo ahinga azabibonera isoko kandi bigatuma agera ku ntego.”

Alice Mukamugema, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane rw’inyongeragaciro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndeste n’ubucuruzi muri MINAGRI, avuga ko bakora ibishoboka byose ngo abagore bari mu buhinzi batere imbere.

Avuga ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi izakomeza kubafasha kubona ubutaka buhagije, amahugurwa ku gucunga imari ndetse no gushishikariza ibigo by’imari kubaha inguzanyo mu buryo bworoshye.

Ati ” Nk’abadamu tubitaho ngo badasigazwa inyuma ndetse n’urubyiruko, tubashishikariza ko bakomeza kubegera.”

Umushinga wo gushyigikira rwiyemezamirimo w’umugore mu buhinzi bugamije iterambere rirambye wakuye mu bukene abagore 1440.

Ibikorwa nk’ibi biteza imbere abagore Women for Women Rwanda ibikorera bo mu turere twa Muhanga, Gasabo, Nyaruguru, Kicukiro, Bugesera, Rwamagana na Kayonza kwikura mu bukene.

Abagore 80 bafashwa na Women for Women Rwanda bahuriye i Kigali n’inzego zitandukanye
Imishinga y’abagore bakora ubuhinzi yahize iy’indi yahawe ibihembo

Rukema Ezeckiel, ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Women for Women Rwanda
Alice Mukamugema, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane rw’inyongeragaciro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndeste n’ubucuruzi muri MINAGRI

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW