Abangavu bavuye mu ishuri bafashijwe gutangira imishinga iciriritse

RWAMAGANA: Abangavu 69 bo mu Murenge wa Rubona barimo ababyaye imburagihe, batangiye ibikorwa bibateza imbere birimo gutunganya imisatsi, kudoda imyenda, ibikapu n’ibindi bitandukanye bigamije kubafasha mu kwiteza imbere.

Ibi byagezweho nyuma y’amahugurwa y’amezi icumi bahawe na Women for Women Rwanda yo gutunganya imisatsi, kudoda amasakoshi, imyenda n’ibindi, bakaba banahawe imashini zizabafasha mu kazi kabo.

Bamwe muri aba bangavu bavuye mu ishuri barimo n’ababyaye imburagihe bavuze ko bishimiye imyuga bigishijwe, bavuga ko bigiye kubafasha kwiteza imbere bikanabarinda kongera gushukwa.

Mukamuhoza Josephine avuga ko ubwo yaterwaga inda afite imyaka 16 y’amavuko yumvise Isi imurangiriyeho, yanyuze mu bigeragezo ku buryo yumvaga ubuzima bwararangiriye aho.

Ati ” Numvaga ubuzima bwararangiye kuko narimaze kubyara nkumva nta cyizere nifitemo, nkumva ubuzima bwarangiriye aho.”

Mukamuhoza kuri ubu afite imyaka 18, yaje guhura na Women for Women Rwanda yiga gutunganya imisatsi, afite intego yo gushinga “Salon de Coiffure” ye bwite, akigisha urundi rubyiruko ndetse agatanga n’akazi.

Ati ” Ntegura ko mu minsi iri imbere nzaba ndi umuntu ukomeye, nzasubira kwiga, ndakora nzirihirira rero nige, nzakomeza umwuga wanjye n’umwana wanjye ndamuteganyiriza imbere heza.”

Uwimana Solange wavuye mu ishuri ubwo yari afite imyaka 17 biturutse ku mikoro macye nyuma yitandukana ry’ababyeyi be, we ngo usibye umwuga yize hari n’ubundi bumenyi yibitseho buzamufasha mu rugendo rw’iterambere.

Ati ” Namenye kwigirira icyizere, menya ubuzima bwiza bwo mu mutwe, kwikemurira ibibazo byanjye ntawe nteye ikibazo, namenye kwizigamira no kuba napanga umushinga wanjye nkawuha icyerekezo.”

- Advertisement -

Christelle Intaramirwa, Ushinzwe ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza muri Women for Women Rwanda, yasabye abangavu basoje aya mahugurwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Ati “Ubuzima buri mu biganza byanyu. Ni ingenzi cyane ko mugira intego mu buzima kugira ngo mugire icyizere cy’ejo hazaza, muzirikana inzozi zo kuzavamo Abanyarwandakazi beza, babereye u Rwanda kandi bashishikajwe no kuruteza imbere.”

Yabasabye gukomeza kwirinda ibishuko kuko ari ko kwihesha agaciro ndetse no kwirinda guhishira ababahohotera kuko bamenye aho gutanga amakuru kandi ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal yibukije aba bangavu ko hari aho bavuye n’aho bageze kubera imyuga bahawe, abasaba kuzavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye.

Ati ” Tugitangira aya mahugurwa narababwiye ngo muri ab’agaciro kandi n’abarimu banyu barabibabwiye inshuro nyinshi, uyu munsi nzi ko mwisobanukiwe.”

Yakomeje agira ati ” Mwebwe baberetse uko baroba ifi murabimenya, ubu mugiye kujya mujya mu mazi muyirobere. Mwikure mu mutwe ko muzahora mubona ubufasha ahubwo mwumve ko mwamenye kwifasha.”

Ubuyobozi bwahaye gasopo abagabo bahohotera abangavu bukavuga ko buri gushakisha abo bose babateye inda kugira ngo babiryozwe n’ubutabera.

Aba bangavu bahawe impamyabumenyi ku wa 31 Nyakanga 2024
Bahize kuba umusemburo w’iterambere aho batuye
Basabwe kudahishira ababahohotera
Mukamuhoza Josephine avuga ko afite icyizere cyo kuzaba umuntu ukomeye
Uwimana afite inzozi zo kuzasubira mu ishuri akajya yiyishyirira buri kimwe abicyesha umwuga yize
Gitifu wa Rubona, Mukashyaka ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu basoje amahugurwa

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rwamagana