Nyanza: Mu karere ka Nyanza umuriro w’amashanyarazi watwitse ibyuma by’abaturage bisya imyaka birakongoka.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu Bweramana.
UMUSEKE wamenye amakuru ko muri kariya gace habereye inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi aho urusinga rwo ku ipoto rujyana ahari ibyuma bisya rwahiye rugahita rukongeza ahari ibyo byuma.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko bakeka ko gushya kwa biriya byuma byatewe n’amashanyarazi.
Yagize ati “Hari mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nta n’abantu bakoraga turakeka ko gushya kwa biriya byuma byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.”
Ibyuma byahiye ni iby’abantu babiri ari bo Kamagaju Donathile wahishije ibyuma umunani, na Ruzibiza Jean Claude wahishije ibyuma bibiri.
Ibyuma byahiye byose hamwe ni icumi bifite agaciro ka miliyoni cumi n’icyenda mu mafaranga y’u Rwanda.
Ibi byuma byose bene byo ntabwishingizi bwabyo bari bafite.
Umuriro wajimijwe n’abaturage ariko ibyuma byangiritse. Ibi byuma bisya ibintu bitandukanye nk’imyumbati, amasaka n’ibindi.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza