Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wakiriye indahiro ya Dr Ngirente Edouard, yagize Minisitiri w’Intebe mu myaka itanu iri imbere.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr Ngirente Edouard nka Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’itangazo rimushyiraho, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Ku rubuga rwa X yagize ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”

Dr Ngirente Edouard yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ya 2024/2029, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu.

Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda mu birori byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.

Dr Ngirente amaze imyaka isaga irindwi ari Minisitiri w’Intebe kuko uyu mwanya yawugiyeho bwa tariki 30 Kanama 2017.

Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

- Advertisement -

Nyuma yo kurahira kwa Dr Ngirente Edouard nka Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite 80 baheruka gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr Edouard Ngirente yarahiye

UMUSEKE.RW