Gen Nkubito yanenze umwanda ugaragara mu Mujyi  wa Rubavu

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Gen Nkubito yanenze umwanada ugaragara muri Rubavu

Umuyobozi wa Diviziyo ya III  y’ingabo z’u Rwanda RDF, ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Nkubito Eugene, yanenze umwanda ugaragara mu Mujyi wa Rubavu. 

Ibi yabigarutseho ubwo yaganirizaga abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere mu ku kwishimira ibyagezweho.

Gen Major Nkubito Eugene avuga ko yatembereye muma karitsiye (Cartier ) y’umujyi , akabonamo umwanda mwinshi.

Gen Maj.Nkubito yasabye ko wafatirwa ingamba kuko bidakwiye mu mujyi wunganira umurwa Mukuru  wa Kigali.

Ati’’Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali kandi murimo gupiganira umwanya wa kabiri niba mushaka guteza imbere uyu mujy,i mugerageze mugire isuku mu mujyi wa Rubavu. Niba hari umujyi nabonye ufite isuku nke na Rubavu irimo mufite ama karitsiye meza ariko harimo umwanda’’.

Gen Major Nkubito Eugene agendeye kw’isuku nke yagiye abona,yavuze ko harimo kwisanisha na RDC abasaba ko byahinduka umuntu yakwambuka umupaka agahita amenya ko ageze mu Rwanda.

’Usanga amacupa, imodoka zakandagiye ahamaze nk’amezi atatu, amashashi, amagaraje ahantu bakora za moto,hanyuma nareba hakurya y’umupaka nkavuga ngo turenda kwisanisha na bariya turashaka ko hirya hariya hatandukana na hano ku buryo ugeze hano ahita amenya ko ari mu Rwanda’’.

Yakomeje abasobanurira ko umujyi wa Kigali kuba uvugwa ko ari mwiza atari inyubako baba bareba ahubwo ari isuku abasaba ko bayigira intego bakajya bakora umuganda.

Isuku nke yakunze kugaragara muri Rubavu ndetse n’Umukuru w’Igihugu yigeze kunenga ubuyobozi ndetse kandi ku nshuro nyinshi ba gitifu b’imirenge bagiye bahagarikwa aricyo bazira.

- Advertisement -

Tariki ya 08 Nzeri 2017 ubwo Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Televiziyo CBS Peter Greenberg bari mu rugendo rw’ubukerarugendo, hahise hahagarikwa mu kazi mu gihe cy’amezi abiri abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri n’uw’akagari bazira umwanda ugaragara aho bayobora.

Abahagaritswe ni Elizaphan Ugirabino wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba, Uwimana Vedatse wayoboraga Umurenge wa Gisenyi ndetse na Nkurunziza Noel wayoboraga Akagari ka Nengo.

Iyi myanda ngo ni ahantu ku nzira usanga abaturage bamwe bagiye bihagarika, n’uducupa twavuyemo inzoga tunyanyagiye hamwe na hamwe no hafi y’ikiyaga.

Taliki ya 2 Nzeli 2021 Kazendebe Heritier wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba nawe yeguye kuri uyu mwanya bikavugwa ko byaturutse ku gitutu cyaterwaga n’umwanda wagaragaye mumurenge ayobora.

UMUSEKE.RW