Gushaka igitego ntibiri mu byajyanye APR muri Tanzania

Umutoza wa Kabiri Wungirije muri APR FC, yatangaje ko bazakina bugarira mu mukino ubanza bazakinamo na Azam FC mu Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, ikipe ya APR FC yuriye rutemikirere yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, ahagomba kubera umukino ubanza wa CAF Champions League bazasuramo Azam FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurukanye abakinnyi 22 barimo abanyamahanga icumi. Abakinnyi bane basizwe n’abatoza ni Umurundi Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’, Umunya-Cameroun Apam Assongwe, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Kategeya Elie.

Mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, mu kiganiro Umutoza wa Kabiri Wungirije, Hitimana Thierry yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Hari imikino ibiri; hari uwo tugiye gukinira hanze n’uwo tuzakinira mu rugo. Iyo ugiye gukina hanze ukinana ubwitonzi, ntabwo wafungura [umukino] cyangwa ngo ufunguke cyane. Icyo tugiye gushaka ni ukwitwara neza kugira ngo tuzakorere ikinyuranyo hano mu rugo.”

Abajijwe niba kuba APR FC imaze imikino itatu ititwara neza byaba inkomyi, Hitimana yavuze ko imikino ya gicuti itandukanye na CAF Champions League.

Ati “Mbere yo kuvuga ko twatakaje ureba uko twatakaje. Umukino wa mbere uri kuvuga ni uwa nyuma [wa CECAFA Kagame Cup] twatakaje muri penaliti. Bibaho kuko nta muhanga wazo. Umukino wa kabiri ni uwa Simba, wari umukino wa gicuti twashakaga gukoresha abakinnyi bashya ndetse no gukoresha uburyo bwacu bw’imikinire.”

Yakomeje agira ati “Umukino w’ejobundi wa Police [wa Super Coupe] na wo ni amahirwe make; na wo ni muri penaliti. Urumva ko ari uburyo bubiri butandukanye. Uriya mukino [na Azam FC] ni Champions League , icyo nzi cyo ni uko tugiye hariya [i Dar es Salaam] gushaka umusaruro mwiza kugira ngo tuzakomeze [mu kindi cyiciro].”

Umutoza Hitimana yasoje asaba abafana kubagirira icyizere kandi bakajya banita ku buryo baba batsinzwemo, kuko ngo nk’aho batsinzwe muri penaliti byari amahirwe make.

Uyu mukino ubanza Azam FC izakiramo APR FC uzaba ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024, saa Kumi n’Imwe kuri Chamazi Stadium. Ni mu gihe uwo kwishyura uzaba ku wa 24 Kanama, kuri Stade Amahoro/ Kigali Péle Stadium, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

- Advertisement -
Umutoza wungirije wa APR FC, Hitimana Thierry yateguje abakunzi b’iyi kipe kudategereza igitego muri Tanzania
Umutoza mukuru we ntaremeza abakunzi ba APR FC
Ikipe y’Ingabo ifite umukoro ukomeye muri Tanzania
Muzungu yajyanye n’ikipe
Abeza bose yabajyanye
Lwanga yasubiye aho yakinnye
Morale ni yose mu myitozo
Mboama ategerejweho gukora ibidasanzwe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW