Komite ya Kiyovu yasabye Abayovu ubufatanye

Mu muhango wo kwerekana abakinnyi ikipe ya Kiyovu Sports izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, Perezida w’iyi kipe ndetse na Visi Perezida we wa mbere, bongeye gusaba abakunzi ba yo kuyiba hafi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024, ni bwo Umuryango wa Kiyovu Sports wakoze umuhango wo kwerekana abakinnyi iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka 2024-25.

Gusa mbere y’uko umuhango nyirizina uba, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David na Visi Perezida we wa mbere, Karangwa Joseph, babanje kuganira n’abanyamuryango b’iyi kipe bari batumiwe muri uyu muhango.

Ubwo yaganizaga abanyamuryango, Nkurunziza David uyobora Kiyovu Sports, yasabye Abanyamuryango b’iyi kipe kugira ubufatanye.

Ati “Tugomba gufatanya icyo gihombo tukakivamo. Mureke dufatanye. Umuryango wacu tugomba kuwukorera kugira ngo tubashe kuwushyira ahantu hazima.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ahari ubufatanye nta cyananirana, ko igihe cyose hazabaho gufatanya, nta kizananirana.

Ati “Abayovu muri he? Uko nzi ko Kiyovu nkiri muto, aga salle nk’aka (Chez Lando) babaga bakujuje.”

Ubwo yababazaga aho baherereye, yaboneyeho yongera kubasaba ubufatanye kuko abahuje imbaraga nta cyananirana.

Nkurunziza yamaze impungenge abakunzi ba Kiyovu Sports ko igihe cyose akiri umuyobozi wa yo, nta butiriganya buzayigaragaramo.

- Advertisement -

Ati “Igihe cyose nyicaye muri iyi ntebe, nta bujura buzaba muri Kiyovu, nta buriganya buzaba muri Kiyovu. Icyo mbasaba ni ubufatanye.”

Iyi kipe ikomeje kwitegura shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki ya 15 Kanama 2024, ikina na AS Kigali.

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yasabye abakunzi b’iyi kipe kugira ubumwe
Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yasabye Abayovu ubufatanye
Bamwe mu bakinnyi bazifashishwa uyu mwaka

UMUSEKE.RW