Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki

Massamba Intore wubatse izina mu guteza imbere umuziki Gakondo, injyana iha ikuzo umuco w’u Rwanda, agiye kwizihiza urugendo rw’imyaka 40 amaze mu muziki n’imyaka 30 ishize igihugu kibohowe.
Ni mu gitaramo Uyu munyabigwi mu muziki Nyarwanda, umwanditsi w’indirimbo akaba n’Umutoza wazo, yise “3040 Ubutore Concert”, kizabera muri BK Arena, ku wa 31 Kanama 2024.
Massamba yateguye iki gitaramo kugira ngo akomeze gukundisha abakiri bato umuco gakondo no kuwusigasira.
Yagize ati “Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni ingenzi ko ababitse n’abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira.”
Avuga ko umugoroba wa “3040 Ubutore Concert” uzaba wihariye ndetse uteye ubwuzu kubera umuziki n’indirimbo zihesha agaciro umuco Nyarwanda bizawuranga.
Massamba ashimangira ko iki gitaramo kizasiga urwibutso mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda n’amateka yarwo binyuze mu bihangano byatanze umusanzu ukomeye mu rugamba rwo Kubohora Igihugu.
Ati ” Ni igitaramo kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30, wagereranya no kuvuka bwa kabiri k’u Rwanda ndetse n’intambwe rumaze gutera urebeye aho rwaturutse n’uko rwiyubatse.”
Akomeza agira ati “Nzaba nanizihiza imyaka 40 ishize ntangiye umuziki kugeza uyu munsi nkiri mu nganzo.”
Massamba avuga ko iki gitaramo cyagenewe Abanyarwanda n’Abanyamahanga bose kandi mu byiciro bitandukanye.
Asobanura ko abazitabira iki gitaramo cye bazasusurutswa n’abarimo Ariel Wayz, Ruti Joel, Impakanizi na Iradukunda Yves uzwi mu Itorero Ibihame.
Dj Marnaurd Umuhanga mu kuvanga imiziki uri mu bayoboye mu Rwanda na Dj DJ GRVNDLVNG uri mu bahanwa amaso muri iki gisata nabo bazaba babukereye.
Massamba ati ” Tuzabane mu mugoroba w’umuziki uhebuje wo kwishimira urugendo rwa Massamba Intore no kwibukiranya umurage uhishe mu muziki gakondo wabaye moteri itwaye Umuco Nyarwanda.”
Massamba ni umwe mu bahanzi nyarwanda batigeze batatira umuco nyarwanda. Guhera mu buto bwe kugeza ubu, ntiyahwemye guharanira ko umuco nyarwanda wasagamba, mu Rwanda no hanze, abinyujije mu mihamirizo, mu byivugo no mu ndirimbo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW