Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’abakandida bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bemerewe kwiyamamariza ubusenateri mu matora yo muri Nzeri 2024, azagena abasenateri muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Kuri uyu wa 17 Kanama, nibwo NEC yatangaje urwo rutonde ishingiye kubiteganywa n’ingingo ya 99 y’Itegeko Ngenga No 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe.
Ni nyuma kandi yo gushyikirizwa urutonde rw’Abakandida bemejwe n’urw’abatemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza No RS/SCL/SPEC 001/24/SC rwaciwe ku wa 16 Kanama 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangarije Abanyarwanda abo bakandida bemerewe kwiyamamariza Ubusenateri.
Ni Abasenateri batorwa ku buryo n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu.
Hanatangajwe kandi Abakandida bemejwe ku mwanya w’Umusenateri utorwa mu mashuri makuru ya Leta ndetse n’utorwa mu mashuri makuru yigenga.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida-Senateri bizatangira ku wa 26 Kanama birangire ku wa 14 Nzeri 2024.
Icyemezo gikubiye mu Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024, kigaragaza ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2024.
Iryo teka rikomeza rigaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Abasenateri bizatangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, bigasozwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.
Biteganyijwe ko amatora y’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu azaba ku wa 16 Nzeri 2024, mu gihe ku wa 17 Nzeri hazatorwa umusenateri umwe wo mu mashuri makuru ya Leta n’Umusenateri umwe wo mu mashuri makuru yigenga.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe ibiri, uw’Abasenateri n’uw’Abadepite.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba kuba ari abagore.
Muri bo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.
Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.
Abakuru b’ibihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 z’Itegeko Nshinga kandi bo nta manda bagira.
Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, igena ko mu gihe umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.
Abasenateri bagiye gusoza manda yabo batowe mu 2019.
Manda ebyiri za Sena y’u Rwanda zabanje zamaraga imyaka umunani kuri buri imwe ariko itongezwa gusa kuri ubu itegeko ritaganya ko imara imyaka itanu ishobora kongezwa inshuro imwe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW