Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Coupe), itsinze APR FC kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, ni bwo habaye umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uhuza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino uba ushize.
APR FC yegukanye icya shampiyona 2023-24, yahuye na Police FC yegukanye icy’Amahoro cy’umwaka ushize. Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.
Umukino watangiye Police FC iri hejuru, ndetse yashoboraga no kubona igitego ku munota wa 28 ariko umupira Kilongozi yari atsindishije umutwe, ukubita igiti cy’izamu uragaruka.
Uko iminota yicuma, ni ko ikipe y’Ingabo yagiye igaruka mu mukino ndetse na yo itangira gusatira biciye kuri Mugisha Gilbert wihuta.
Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yakomeje kugerageza gushaka igitego biciye kuri Ani Elijah wakorewe amakosa menshi na ba myugariro ba APR FC.
Ku munota wa 38, ikipe itozwa na Mashami Vincent yabonye umupira mwiza uteretse muri metero nka 35 uvuye ku izamu rya APR FC nyuma y’ikosa ryari rikorewe Ani Elijah.
Hakizimana Muhadjiri yahise awutera neza mu izamu ariko Ndzila awukoraho ujya hejuru y’izamu ariko agwa hasi ababaye bidakabije.
Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi n’ubwo abarebye umukino bogeje amaso.
- Advertisement -
Mu gice cya Kabiri, buri kipe yabanje kwanga kwirekura imbere ya ngenzi ya yo n’ubwo Muhadjiri yagerageza gushaka guterera kure.
Ku munota wa 67, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka, yinjiza Mamadou Sy wasimbuye Victor Mbaoma, na Richmond Lamptey wasimbuye Mugisha Gilbert.
Si byinshi izi mpinduka zatanze, cyane ko kubona igitego byakomeje kuba iyanga.
Mashami Vincent nawe yahise akora impinduka, akuramo Djibrine Akuki wasimbuwe na Iradukunda Siméon wasabwaga gutanga byinshi.
Ku munota 86, Police FC yongeye gukora impinduka, ikuramo Richard Kilongozi wasimbuwe na Mugisha Didier, mu gihe na APR FC yahise ikuramo Niyibizi Ramadan wasimbuwe na Tuyisenge Arsène.
Ku munota wa 90+4, umutoza wa APR FC yakoze izindi mpinduka akuramo Dushimimana Olivier wasimbuwe na Aliou Souané.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, maze hahita hifashishwa penaliti nk’uko amategeko abivuga.
Ikipe y’Ingabo yatsindiwe kuri penaliti 6-5 nyuma y’uko Niyigena Clèment, Byiringiro Gilbert, Pavelh Ndzila, Mamadou Sy, Aliou Souné bazitsinze, maze Richmond Lamptey na Dauda Yussif bakazihusha.
Penaliti za Police FC zinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Iradukunda Siméon, Ani Elijah na Nsabimana Eric, mu gihe Issa Yakubu yari yayihushije.
Ikipe ya mbere yahise ihabwa imidari ya zahahu, igikombe ndetse na miliyoni 10 Frw, mu gihe iya kabiri yahembwe miliyoni 5 Frw.
Ni igikombe cya Kabiri Police FC yegukanye uyu mwaka nyuma yo kwegukana icy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.
APR FC XI: Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Nshimiyimana Yunoussu, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Dushimimana Olivier, Niyigena Clèment, Niyibizi Ramadhan, Victor Mbaoma, Seidou Dauda Yussif.
Police FC XI: Niyongira Patience, Ndizeye Samuel, Nsabimana Eric, Hakizimana Muhadjiri, Djibrine Akuki, Ani Elijah, Ngabonziza Pacifique, Richard Kilongozi Bazombwa, Issa Yakubu, Ashraf Mandela, Bigirimana Abedi.
UMUSEKE.RW