Rusizi: Abatanze amakuru ku bajura bafite impungenge ku mutekano wabo

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Uwatanze amakuru ku bujura, avuga ko umutekano we ugeramiwe

Abaturage bo mu mudugudu wa Gatuzo, mu kagari ka Gakoni, mu murenge wa Muganza  ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, bagaragarije urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ko bahangayikishijwe n’ubujura n’utanze amakuru agahigwa.

Babigaragaje ku wa mbere tariki ya 26 Kanama, 2024, ubwo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiraga  ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha byibasira urubyiruko.

Abaturage bagaragaje impungenge baterwa no gutanga amakuru ku bujura, uketswe agafatwa n’inzego zibishinzwe mu gihe gito iyo agarutse mu mudugudu, ngo atangira guhiga bukware uwamutanzeho amakuru.

Muhashyi Jean, umuturage wo mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza, yavuze uko byamugendeye yatanze amakuru ku mujura.

Ati “Njyewe natangiye amakuru umujura yibye afatanwa n’ibyo yari yibye, arafungwa yararekuwe yirirwa ambwira ko nzabyishyura, bizangiraho ingaruka. Ngo azangirira nabi.”

Undi muturage wo mu wundi murenge yabwiye UMUSEKE ko abayeho nabi nyuma yo gutanga amakuru ku bujura.

Ati “Natanze amakuru y’abajura kuva mu kwa Gatandatu nta mutekano mfite, bambwiye ko bazanyicira umwana bagahungira i Burundi, sindyama n’ubu ntabwo ndi mu rugo.”

Umukozi muri RIB mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, yibukije abaturage ko ababambura bahorana na bo.

Yahumurije abaturage avuga ko RIB itazihanganira abakora ubwo bwambuzi n’abahishira ababikora. Yanabasabye  kuba maso no kwishimira kurya ibyo bavunikiye.

- Advertisement -

Ati “Tube maso n’ubushishozi, iki kibazo cy’abambura abantu, kubica burundu ntibidusaba kwambuka imipaka, dufate iyambere duhangane na byo, dufate iyambere turandure burundu imico mibi nk’iyo turyoherwe no kurya ibyo twavunikiye.”

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3 ndetse hakiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3 frw kugera kuri miliyoni 5 frw.

RIB isaba abaturage kuba maso bagakumira abashaka gukora ibyaha

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /RUSIZI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *