Uwaregwaga guha ruswa umwanditsi w’urukiko yagizwe umwere

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye

Nyanza: Umugabo wo mu karere ka Nyanza waregwaga guha ruswa umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamugize umwere.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Mbarushimana Azarias icyaha cyo gutanga indonke. Azarias yaburaniraga mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Ipfundo ry’uru rubanza ni amafaranga ibihumbi cumi na bitanu na magana atanu (frws 15,500), Mbarushimana Azarias yoherereje umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana witwa Nathanaël Gahamanyi maze Azarias anongeraho ubutumwa bugufi bugira buti “Mwaramutse neza, mwarakoze muze kureba aho mwicara mufate agafanta!”

Ku ruhande rw’urukiko rusesenguye buriya butumwa Azarias rusanga iriya nyandiko yarashimiraga Nathanaël.

Ubutumwa bugufi bwa Azarias bukomeza bugira buti “Ni ah’ejo kandi mumenyeshe ko nzaburana ejo bidahinduka.”

Urukiko rusesenguye na byo rusanga kuba Azarias yakwandika kuriya bitagaragaza ko hari ikindi yasabaga Nathanaël kitari ukumumenyesha gahunda y’iburanisha.

Kuba kandi Azarias yarahaye amafaranga Nathanaël mu isesengura ry’urukiko rusanga nta kimenyetso gihari kigaragaza ko ayo mafaranga yatanzwe kugira ngo Azarias ahabwe ibyo atemerewe cyangwa ngo hadakorwa igitegetswe.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko Mbarushimana Azarias adahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke. Azarias urukiko rwemeje ko ari umwere ku cyaha aregwa cyo gutanga indonke.

- Advertisement -

Azarias waburanaga afunze urukiko rwategetse ko ahita arekurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

Uko iburanisha ryagenze

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Azarias yahaye indonke umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana witwa Nathanaël Gahamanyi amafaranga ibihumbi cumi na maganatanu akoresheje telefone.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Azarias yandikiye Nathaël ubutumwa bugufi aho yasabaga Nathanaël ko yareba aho yicara agafata agafanta.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Azarias we ubwe yiyemerera ko yoherereje umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana witwa Nathanaël binagendanye ko Azarias yarafite n’urubanza mu rukiko Nathanäl abereye umwanditsi.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko Azarias yahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke.

Mbarushimana yiregura yagize ati “Nta ndonke natanze ahubwo natanze ayo mafaranga mu buryo bwo gushimira umuntu wangiriye neza kuko Nathanäl yampaye serivisi nziza, kandi gushima bikaba ari umuco w’Abanyarwanda.”

Azarias aremera ko yahaye amafaranga Nathanaël Gahamanyi mbere y’uko urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mwaka wa 2021.

Azarias aremeza ko yari amaze gukoresha amafaranga arenga ibihumbi mirongo inani mu ngendo asiragira akemeza ko umwanditsi w’urukiko Nathanäel Gahamanyi yamubwiye ko azajya akurikirana urubanza rwe kuri telefone ko atazongera gusiragira.

Mbarushimana Azarias ati “Nathanaël yanyijije kudasiragira numva ntekanye ku mutima ngira amarangamutima bituma mwoherereza amafaranga.”

Me Mpayimana Jean Paul wunganiraga Azarias aravuga ko Nathanaël Gahamanyi iyo aza kuba adashaka ayo mafaranga yari kuyasubiza Azarias uyamuhaye ikindi Me Jean Paul avuga ni uko umukiliya we atigeze asaba Nathanaël kumubera ikiraro cyo kumugeza ku mucamanza.

Me Jean Paul ati “Muri ubwo butumwa yamwoherereje kuri telefone ntaho Azarias yigeze asaba Nathanaël ikintu kijyanye no guca urubanza uretse gusa kuba yaramuhaye amafaranga yo kumushimira kuko yaramuvunye amaguru.”

Me Jean Paul yasoje asaba ko umukiriya we yagirwa umwere kuko nta mugambi wo gukora icyaha Mbarushimana Azarias yagize.

Mbarushimana Azarias wagizwe umwere yatawe muri yombi mu mpere za Kamena 2024, Azarias n’umugabo w’imyaka 55 atuye mu mudugudu wa Nyarugunga mu kagari ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, naho Nathanaël Gahamanyi ni umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Amakuru yizewe twamenye nubwo ubushinjacyaha bwemerewe kujurira ariko ntabyo buzakora.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW