Abanyarwanda barasabwa guharanira amahoro nta wusigaye inyuma

Abanyarwanda bibukijwe ko kubura amahoro bidaterwa n’intambara gusa, ari nayo mpamvu bagomba kwihaza mu biribwa, kugira ubupfura, gusigasira ubumwe no kudateshuka kuri kirazira z’umuco nyarwanda.

Byagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti, “Uruhare rw’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu kwimakaza amahoro.”

Harebewe hamwe uruhare rwa buri wese mu guharanira amahoro, kubumbatira ibyagezweho no gukumira ibyayahungabanya birimo ubukene, gukoresha ibiyobyabwenge, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rwabwiwe ko rukwiriye kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bibangamiye amahoro, ariko nanone abakuze basabwa kwigisha abakiri bato amateka atagoretse.

Mutoni Peace, wo mu Karere ka Ruhango, yagize ati “Hari n’abana baganirizwa amateka atari yo, bigatuma umwana wavutse nyuma ya jenoside akura afite ingengabitekerezo y’ibintu atabayemo, ariko akumva ko yanze umuntu.”

Kayitare Frank, Umuyobozi Mukuru wa Interpeace mu Rwanda, yasabye urubyiruko kuba urumuri rw’amahoro aho rutuye, ndetse no guhangana n’abakwiza urwango ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Uruhare rw’urubyiruko rucyenewe mu guhangana n’abashaka gusubiza inyuma amahoro babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubudasa bw’u Rwanda bwarugejeje ku mahoro asesuye, kugera ubwo rwitabazwa kujya kuyagarura aho yahungabanye haba muri Afurika no ku yindi migabane.

- Advertisement -

Ati ” Ari nayo mpamvu u Rwanda rukora ibishoboka iyo hari igihugu bigaragara ko kibuzemo amahoro, u Rwanda rwohereza abasirikare, rwohereza abapolisi, rwohereza abakozi batandukanye mu gufasha muri ibyo bihugu kugira ngo amahoro agaruke.”

Yavuze ko no mu karere, u Rwanda rukora ibishoboka kugira ngo habonekemo amahoro arambye, ariko hakiri abasize bakoze Jenoside mu Rwanda batarava ku izima bahungiye mu gihugu cya RD Congo, bibumbiye mu mutwe wa FDLR, ukomeje gufashwa gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Icyo ni ikibazo gihangayikishije igihugu cyacu, ni ikibazo ariko kinagomba guhangayikisha Isi, kuko iyo abantu bakoze Jenoside, ntabwo baba bagikwiye guhabwa urubuga, ntabwo baba bakwiye gushyigikirwa, ahubwo baba bakwiriye guhanwa no guhagarikwa kugira ngo iyo ngengabitekerezo iranduke.”

Dr. Bizimana yavuze ko imibanire y’Abanyarwanda imaze kugera ku gipimo cyiza, kandi ko gukomeza kubaka amahoro igihugu kimaze kugeraho ari ingenzi mu gusigasira ubumwe n’iterambere rirambye.

Ati “Ubutumwa ni ukugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu, kandi dufatanyije twese nta wusigaye inyuma, tugiteze imbere. Bityo bizadufasha kugera ku gipimo cyo kwigira.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye Abanyarwanda kwishakamo ubukire, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise. Yongeraho ko iyo abantu babuze ibyo barya kubera ubukene bigira ingaruka ku mahoro, abasaba gukora cyane kuko bafite imbaraga n’igihugu kibashyigikiye.

Urubyiruko rwitabiriye umunsi mpuzamahanga w’amahoro

Kayitare Frank, Umuyobozi Mukuru wa Interpeace mu Rwanda
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Kigali