Nyanza: Ababyeyi basabwe kumva ko nta mwana ukwiye kugwingira

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwibukije ababyeyi ko nta mwana w'u Rwanda ukwiye kujya mu mirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwibukije ababyeyi kumva ko nta mwana  ukwiye kugira imirire mibi kuko abana aribo Rwanda rw’ejo.

Mu kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma ho mu karere ka Nyanza  hasorejwe ukwezi kw’ibikorwa by’Ubuzima no kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo konsa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwibukije ababyeyi kumva ko nta mwana w’u Rwanda ukwiye kugira imirire mibi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yavuze ko nta mirire mibi ikwiye kugaragara mu bana b’u Rwanda.

Yagize ati”Tuzakomeze gukorana ubushake n’ubwitange dukore ibishoboka byose kandi n’umukoro wa buri wese tubigire ibyacu turwanye imirire mibi mu bana.”

Ku ruhande rw’ababyeyi  banasobanuriwe ibyiza byo konsa ndetse ni uko bagaburira  abana indyo yuzuye bavuga ko ari inshingano bihaye kandi bagomba gukomeza kuzubahiriza.

Uwitwa Uwimana Immaculée yagize ati”Nigishijwe iminsi igihumbi ku mwana binampa guhugurwa uko nakomeza kwita ku wanjye.

Mugenzi we witwa Iradukunda Jeannette nawe yagize ati”Ubu twese duhagurukiye kurwanya imirire mibi mu bana kugirango abo twabyaye bibafashe gukura neza no gutekereza neza.”

Umuhuzabikorwa wa Gikuriro kuri bose ari nayo yafatanyije n’Akarere ka Nyanza gutegura biriya bikorwa byose, Rwahama Innocent, avuga ko akarere ka Nyanza kari mu turere twari imbere gafite abana benshi bari mu mirire mibi bityo biha inshingano kugahitamo ngo bafatanye mukubirwanya bita ku bana.

- Advertisement -

Yagize ati”Ndabasaba ko dukomereza aho tugeze kuko biri gutanga umusaruro mwiza hehe n’igwingira mu bana kuko umwana wagwingiye bimugiraho ingaruka no mu mitekerereze.”

Muri uku gusoza ukwezi kw’ibikorwa by’ubuzima no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa hahembwe imirenge n’imidugudu yitwaye neza muri uko kwezi.

Hatanzwe iminzani izajya yifashishwa mu gupima abana
Abana bahawe indyo yuzuye izabafasha gukura neza

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *