Nyanza: Umukobwa yasanzwe mu giti yapfuye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umukobwa wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yaratwite yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.

Byabereye mu mudugudu wa Bweru mu kagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2024 ahagana i Saa munani.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umukobwa witwa Mukansengimana Pereth w’imyaka 20, iwabo bavuye guhinga bamusanga mu nzu, aho bikekwa ko yiyahuye.

Abatuye muri kariya gace bavuga ko basanze anagana mu kiziriko ariko mbere ngo yabanje kunywa umuti w’imboga(rocket).

Amakuru avuga ko yabanje guhamagara mukuru we wo kwa nyina wabo ngo afite ibibazo amubwira ko atazi nibazabikira.

Uwo mukuru we yavuze ko hari umuhungu wamuteye inda, nyuma bashatse kuyikuramo biranga bikaba bikekwa ko icyo aricyo cyamuteye kwiyahura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza.

Yasabye abaturage kwirinda kugira ibibazo ngo babyihererane ahubwo ko bajya babiganiriza ubuyobozi cyangwa se inshuti zabo bakabagira inama.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro by’akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *