Rusizi: Umuturage arashakishwa nyuma yo gutwika ishyamba rya leta

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Umuturage yatwitse ishyamba rya Leta

Umuturage wo mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi,mu Ntara y’Iburengerazuba, arashakishwa n’ubuyobozi nyuma yo gutwika hegitari ebyiri z’ishyamba rya Leta rihuriweho n’Imirenge ibiri.

Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2024, iri shyama rihuriweho n’Imidugudu ya Matyazo yo mu Murenge wa Gikundamvura n’Umudugudu wa Giciramata muri Butare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki Yussufu, yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho gutwika iri shyamba ari umuturage uhinga hafi yaryo,watwitse ibiyorero mu murima ahinga, bigafata n’ishyamba imirenge yombi ihuriyeho ngo ku bufatanye bw’iyi Mirenge ari gushakishwa kugira ngo  ashyikirizwe ubutabera.

Ati”Kuwa Gatanu nijoro  ishyamaba ryahiye hegitari ebyiri  rihuriweho n’imirenge ya Butare na Gikundamvura  ukekwa ho kuritwika ni umudamu wo mu murenge wa Butare yitwa Josianne turacyashakisha irindi zina rye,yatwitse ibiyorero bifata n’ishyamba aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera“.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa,mu butumwa yatanze yasabye abaturage kugira ubushishozi birinda gutwika ibiyorero mu mirima yabo.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *