U Rwanda na Bahamas basinyanye amasezerano yo gukuraho visa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Bahamas, Frederick Mitchell, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kureba uko ibihugu byombi byakuraho Visa.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, i New York, muri Amerika, ahateraniye Inteko Rusange  ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye,ONU, hanarebwa uko abaturage b’ibihugu bakora ingendo bidasabye Visa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bahamas, Frederick Mitchell, yavuze ko “ Ari intambwe ikomeye itewe mu mubano  w’u Rwanda na Bamas.”

Aya masezerano agamije koroshya ingendo  ku baturage   bagana ibihugu byombi  bidasabye Visa ndetse ni no gukomeza kwagura umubano n’ubuhahirane muri rusange.

Muri Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Bahamas, igihugu cy’umwigimbakirwa giherereye mu nyanja ya Atlantique aho yitabiriye ibirori by’imyaka 50 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Icyo gihe yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, abayobozi bombi baganira uko ibihugu byombi byarushaho gukorana.

Bahamas ni igihugu kigizwe n’umwigimbakirwa n’ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa 260 000 km2, kikagira Nassau nk’Umurwa Mukuru.

Ni igihugu cyakolonijwe n’u Bwongereza, gihabwa ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973. Ubu ni kimwe mu bigize Commonwealth, umuryango n’u Rwanda rubarizwamo kuva mu 2009.

ibihugu byombi bisanzwe ari inshuti ndetse byiyemeje koroshya ubuhahirane
U Rwanda na Bahamas biyemeje koroshya urujya n’uruza rw’ingendo ku bagana ibihugu byombi

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW