U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 119 baturutse Libya

U Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cya 19 cy’impunzi n’abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri muri Libya.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko aba bimukira n’abasaba ubuhungiro bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024, bakaba bagize icyiciro cya mbere u Rwanda rwakiriye nyuma yo kongera amasezerano azageza kuwa  31 Ukuboza 2025.

Ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Madamu Belen Calvo Uyarra ndetse na Aissatou Dieng-Ndiaye, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR).

Iki cyiciro kigizwe n’abakomoka mu bihugu bitanu, aho abavuye muri Sudan ari 41, abavuye muri Eritrea ni 36, abo muri Somalia ni 12, muri Ethiopia ni 17, na Sudani y’epfo ni 13. Bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora Gashora Transit Center iherereye mu Karere ka Bugesera.

Mu 2019, nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, bashaka kujya i Burayi.

Kuva icyo gihe, uRwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira  barenga 2400.

Ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)
Kuva muri 2019 u Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 2000

UMUSEKE.RW