Umusore na Nyina batawe muri yombi “ku cyaha cyo gusambanya umwana”

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Rusizi: Iberabose Hakim w’imyaka 19 na Nyiana bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, umusore akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.

Ni abo mu mudugudu wa Mugonero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Uwasambanyijwe ni umwangavu wiga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye akomeje kwiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre yemereye UMUSEKE ko byabayeho ko umuhungu na Nyina bakekwaho gusambanya n’ubufatanyacyaha.

Ati “Nibyo byabaye ku itariki Gatatu Nzeri 2024 batawe muri yombi. Nyina ashinjwa ubufatanyacyaha, umuhungu we Iberabose Hakim w’imyaka 19 ashinjwa gusambanya uwo mu kobwa w’imya 15 w’umunyeshuri.”

Ntawizera Jean Pierre, yakomeje abwira UMUSEKE ko uwo mukobwa wita umuhungu inshuti ye, biriranywe mu murima bataha ku muhungu. Bimenyekanye ko bari mu nzu umuhungu ashaka gucika arafatwa.

Ubwo umukobwa yajyanywe kwa muganga abaca mu rihumye yisubirira mu nzu barimo we n’umuhungu.

Ati “Bari biriranywe mu murima batashye bajya kurya iwabo w’umuhungu, barira mu kazu ke abana babacunze binjiye mu cyumba barakinga baratabaza. Umuhungu yashatse gucika arafatwa n’umukobwa ajyanywa kwa muganga, aracika asubira ku muhungu bamukingirana mu nzu.”

Yanavuze ko nk’ubuyobozi batumiye imiryango yombi baganiriza ababyeyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, no kudahishira cyangwa ngo bafatanye n’abakora ibyaha.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI