Umwarimu “yahunze” umukobwa umusaba miliyoni 2Frw nyuma yo kumara iminsi 12 babana

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Umwarimu wigisha muri rimwe mu mashuri abanza, mu karere ka Nyanza wizaniye umukobwa mu nzu kugira ngo ayisohokemo akamwaka miliyoni ebyiri (Frw 2,000,000) avuga ko yamuteye inda, mwarimu yaje kumuhima.

UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’umwarimu wigisha muri rimwe mu mashuri abanza yo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, wizaniye umukobwa mu nzu amukuye mu karere ka Nyaruguru bakaryamana ariko umukobwa agatsemba akanga gusubira iwabo.

Umwarimu yemera kumuha Frw 80,000 ndetse akamwizeza kuzakomeza kumufasha, dore ko umukobwa avuga ko amutwitiye.

Gusa umukobwa ntabikozwa, amubwira ko bagomba kubana nk’umugore n’umugabo cyangwa akamuha miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, akabona kugenda.

Umwarimu yemeye gukomeza kubana n’uwo mukobwa ariko atabyumva, dore ko bamaranye iminsi 12.

Abatuye mu gace uriya mwarimu atuyemo babwiye UMUSEKE ko mu gitondo cyo kuri wa 26 Nzeri 2024 Mwarimu ari kumwe n’abandi basore baje kuri moto, bamwe begera uwo mukobwa baramufata baramukomeza, abandi bajya mu nzu bakuramo ibintu babipakira kuri moto.

Umukobwa yagerageje kubiyaka, avuza induru ariko abandi bamubera ibamba.

Ibintu byari mu nzu uriya mwarimu yakodeshaga yabimazemo hafi ya byose, ahita anakinga urugi atwara urufunguzo yurira moto aragenda, uwo mukobwa amusiga hanze.

Amakuru avuga ko hari inzego z’ubuyobozi zagiyeyo zisanga uwo mukobwa ameze nk’uwanegekaye, bariya basore bamushwaratuye inzara, inzego zimugira inama ko yajya gutanga ikirego kuri RIB.

- Advertisement -

Umukobwa avuga ko atazi aho umugabo aherereye, gusa akagira icyizere ko kumubona bitazamugora kuko aho akora hazwi ndetse n’akazi akora kazwi.

Intandaro y’amakimbirane y’aba bombi, umukobwa ashaka ko abana n’uriya musore by’iteka, ariko we akavuga ko nubwo baryamanye gusa, ko igihe cyo gushinga urugo kuri we atarabyitegura.

UMUSEKE turakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Umukobwa arasaba Umwarimu miliyoni 2Frw “kugira ngo ave mu nzu ye”

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *