Gasabo: Inkuba yishe abana batatu bavukana

Mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, inkuba yakubise abana batatu bavukana bahita bitaba Imana.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’inkuba.

Ibi byabereye mu Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke Umurenge wa Bumbogo,

Umwe mu batuye muri ako gace, yabwiye UMUSEKE ko inkuba yakubise abo bana ubwo nyina yari agiye ku muhanda abasize mu nzu.

Yagize ati “Imvura imaze guhita ni mugoroba, batubwiye ko umugore wari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu yadukubise.”

Uyu avuga ko abo bana babiri bahise bapfa, undi yaje kwitaba Imana bamugejeje kwa muganga.

Yongeraho ko umubyeyi waba bana nawe yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana ryo kubabura.

Amakuru avuga ko inkuba igikubita, umuriro wahise ugenda bigakekwa ko yaba yanakubise “transformateur” y’amashanyarazi.

Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bahageze ngo bakurikirane iby’iki kibazo.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yabwiye UMUSEKE ko ibi byago byabaye, bari kuba hafi y’uyu muryango.

Ati “ Yego ni byo, ni abana batatu. Umwe mi uw’imyaka icyenda, undi ni uw’imyaka itatu , undi ni uw’imyaka itandatu. Yabakubitiye mu nzu  ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”

Meteo Rwanda iherutse gusaba gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza biterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe.

Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n’ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.

UMUSEKE.RW