Gicumbi: SEDO aravugwaho kuriganya abaturage amafaranga ya ‘Mituelle’

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bugomba, Umurenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, barashinja Umukozi w’Akagari ushinzwe Iterambere (SEDO) Benegusenga Gilbert, kunyereza amafaranga ya Mituweli bamuhaye ngo ayabashyirire muri sisiteme (Systeme).

Aba baturage bavuga ko bajya kwivuza ariko bagasanga batarishyuye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kandi umusanzu wabo barawuhaye uyu muyobozi arangije aratoroka bakaba batazi aho aherereye.

Bamwe bavuga ko bamuhaye amafaranga ya Mituweli guhera muri Kamena 2024, none uyu munsi bararwara bagera kwa muganga bagasabwa kwiyushyurira serivisi z’ubuvuzi 100%.

Twenemigisha Byarugaba James, umwe muri abo baturage yagize ati “Mperuka ntanga amafaranga ibihumbi 18 by’ubwisunganemu kwivuza nyaha SEDO  Benegusenga, kuko ni we muntu twabonaga ukwiye kwizerwa nk’Umuyobozi wacu njye ntabwo iby’ikoranabuhanga mbizi ,namuhaye amafaranga n’amazina y’abagize umuryango wanjye nk’uko bisanzwe. Ariko natangajwe n’uko umwana wanjye wiga mu mashuri yisumbuye yampamagaye ambwira ko atabasha kwivuza ngo nta Mituweli.”

Undi nawe yagize ati “yagize ati: “Ubu umugore wanjye ari hafi yokubyara ariko nshobora kuzagurisha ikimasa cyanjye kuko ntabwo nizera ko SEDO azaba yabonetse ngo atwishyure amafaranga ya Mituweli twamuhaye. Ibi nanjye nabimenye ari uko umugore wanjye agiye kwipimisha inda, uyu muyobozi wacu agiye kudushyira mu bihombo byinshi kandi tutiteguye, bamwe barimo kurembera mu ngo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Kaniga Ndizihiwe Cyriaque,  yatangaje ko kuba SEDO ataboneka ku murongo wa telefoni ari a uko arwaye.

Ati “Turamutegereje ngo tumuganirize ari na ko dukomeza gukusanya imibare y’abaturage baba baramuhaye ayo mafaranga. Gusa mu gihe dutegereje ko na we yoroherwa akaza kutubwira kuri iki kibazo, urwara ntarembere mu rugo ashakishe ubundi buryo yivuze, turimo kubikurikirana.”

Imibare igaragaza ko abagera kuri 15 ari bo bamaze gutanga amakuru bavuga ko baririwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW