Hatangiye iperereza ku murambo w’uruhinja wasanzwe mu gishanga

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Mu karere ka Nyanza mu gishanga habonetsemo umurambo w’uruhinja bikekwa ko rwishwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu mMdugudu wa Kagarama, umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu gishanga cya Nyarubogo.

Ruriya ruhinja  ruri mu kigero cy’umwaka umwe aho imyirondoro ye itahise imenyekana.

Umurambo wabonywe n’abana bari bagiye kurinda umuceri. Umurambo wari hagati mu rufunzo bikekwa ko uwahamutaye yamunigishije agashuka bahekamo abana  kuko kari mu ijosi.

Umurambo wakuwemo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagizemo uruhare muri urwo rupfu nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabibwiye UMUSEKE.

Yavuze ko hari umugore ukekwa watawe muri yombi, gusa umunyamakuru amubajije niba ari nyina wa nyakwigendera Mayor Ntazinda ati “Biracyari mu iperereza sinabyemeza.”

Mayor yasabye abaturage kwirinda kwica kuko uhamwe n’icyaha ibihano biba biremereye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *