Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe ryasubitswe

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ryasubitse Isengesho ngarukakwezi risabira abarwayi ku mpamvu zitatangajwe.

Iryo tangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye rimenyesha abantu bose bari kuzaza mu Misa yo  kwa Yezu Nyirimpuhwe kuri iki Cyumweru taliki ya 06 Ukwakira 2024 ko itakibaye.

Iryo Tangazo rikomeza rivuga ko undi munsi izaberaho bazawubamenyesha.

Twagerageje guhamagara Padiri Nizeyimana Jean Marie Vianney warishyizeho umukono ntiyitaba.

Gusa Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko nabo baribonye kuriya akavuga ko batazi impamvu yatumye basubika iyo misa, kandi ko batigeze babagenera Kopi y’iri tangazo.

Ati “Kiliziya Gatulika ishobora kuba hari ibyo irimo gutunganya ikazayisubukura yarangije kubinoza neza.”

Yakomeje ati “Birasanzwe ko rimwe na rimwe Kiliziya yahagarika gahunda yari ifite ikayimurira ikindi gihe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi nazo zisanzwe.Ubwo rero iyo mpamvu mukeka itanditswe mu itangazo ntitwayihimba.”

Habarurema avuga ko kuba mu itangazo batashyizemo impamvu yabateye kuyisubika, batahamya ko byaturutse ku cyorezo cya Marbourg abaturage barimo gushishikarizwa kwirinda muri ibi bihe.

Ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe mu isengesho ngarukakwezi hateranira abarenga 80000 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

- Advertisement -

Bamwe muri bo bakavuga ko hari abahakirira indwara.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango