Manda ya Rtd Uwayezu yarangiye! Hari icyo kumwibukiraho?

Nyuma yo gutorerwa kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu myaka ine ishize, Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidèle, manda ye yashyizweho akadomo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024. Nyama we yeguye amaze imyaka itatu n’amezi 10 n’iminsi 21.

Tariki ya 24 Ukwakira 2020, ni bwo uyu muyobozi yatorewe kuyobora Rayon Sports icyo gihe yari imaze iri mu bibazo byigenjemo iby’imiyoborere byanatumye ari we utekerezwa nk’uzashyira ku murongo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Uko Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle yisanze yatorewe kuyobora Rayon Sports!

Uwayezu w’imyaka 58, yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020. Yatorewe mu nama y’Inteko rusange yari yatumiwemo abayobozi b’amatsinda [fanclubs] gusa baje bahagarariye abandi muri iyo nama.

Ubwo yazaga kuyobora Rayon Sports, yari yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo imiyoborere itari ishinze imizi, amategeko yarimo ibihanga, byatumye hanazamo inzego nkuru z’Igihugu.

Icyo gihe hari nyuma y’uko Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe icyo gihe, yandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yishinganisha, ashinja abamubanjirije amacakubiri n’ibindi bitandukanye birimo gutanga ruswa ngo ibashe kugera ku ntsinzi.

Icyo gihe, Munyakazi yari akomeje kumvikana cyane mu kanwa k’abiganjemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yabanje, bashakaga kumukura ku buyobozi nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yari amaze atowe.

Ikibazo cya Rayon Sports cyari cyafashe umwanya munini mu bitekerezo bya benshi, cyashyizweho akadomo n’uwari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we witabaje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB.

Mu gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo mu 2020, RGB yafashe imyanzuro ikomeye irimo gukuraho ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate no guhagarika abigeze kuyiyobora ndetse bahabwa nyirantarengwa muri iyi kipe.

- Advertisement -

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryari ryakozwe na RGB, yasanze kuva Gikundiro yashingwa mu 1968 ndetse ikemezwa n’Iteka rya Minisitiri nk’ikipe, yari itandukanye na Rayon Sports yashinzwe mu 2013 nyamara ari ikipe imwe.

Habanje gushyirwaho Komite y’Inzibacyuho yayobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’ukwezi kumwe hagamijwe kunozwa uburyo inzego za Rayon Sports zagombaga kuba zubatse no gutegura amatora.

Nyuma y’uko kwezi kumwe hashyizweho ubuyobozi bw’Inzibacyuho, yatowe Komite Nyobozi yari iyobowe na Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidèle, watorewe kuyobora iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka ine.

Ni amatora atarigeze azamo abanyamuryango bose ba Rayon Sports, ahubwo yatumiwemo abayobozi ba bo ku rwego rw’Igihugu, aba ari bo batora iyi Komite Nyobozi. Bamwe mu batumiwe muri aya matora, ni ubwa mbere bari bumvise izina Uwayezu nyuma yo kubwirwa amazina y’abakandida biyamamarije kuyobora ikipe.

Abari mu cyumba cy’itora cya Lemigo Hotel aho amatora yabereye, nta yandi mahitamo bari bafite uretse gutora iri zina, cyane ko nta n’umwe wari unemerewe kwinjirana telefoni ye igendanwa.

Rtd Capt. Uwayezu wabaye mu ngabo z’u Rwanda, akavamo afite ipeti rya Kapiteni, yisanze ari we mukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports nyuma y’uko Bizimana Sylvestre bari bahanganiye uyu mwanya, atitabiriye amatora kubera ko ari Umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi kandi icyo byari ku wa Gatandatu (ku Isabato). Ibi byatumye ayatsinda ku bwiganze bw’amajwi.

Nyuma yo gutorwa, yabajijwe byinshi kuri iyi kipe!

Amaze gutorwa, yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye abazwa Ubu-Rayon bwe aho bukomoka kuko benshi bavugaga ko batari basanzwe bamuzi muri Rayon Sports ariko abamusobanura bakavuga ko akomoka i Nyanza kandi ari umuntu uzwiho gukunda gusenga.

Kimwe mu bibazo yabajijwe mu minsi ye ya mbere ku ntebe y’ubuyobozi bw’iyi kipe, ni inkomoko y’urukundo akunda iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, kuko ababimubazaga bavugaga ko batamuzi mu bikorwa bya yo.

Ubwo yumvikanaga asubiza abamwibazagaho, yasubizaga kenshi avuga ko atumva impamvu abantu bibazo aho akomora urukundo rw’iyi kipe kuko kuyikunda bidasaba ko aba bamubona kuri Stade kandi atari muri ba bana batora imipira [ball boys] ku kibuga.

Hejuru y’ibyo, yari azwi cyane nk’Umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Ibyo byari mu itangazamakuru ariko n’abafana ntibari bamworoheye dore ko ikipe yari ayoboye bavugaga ko itakiri Rayon Sports barazwe na ba sekuru, ahubwo ari iya RGB yamuzanye.

Uwayeze yasanze iri mu bibazo by’ingutu bishingiye ku mikoro!

N’ubwo benshi bakomeje kumuhata ibibazo, ahanini byaturukaga ku musaruro nkene ikipe yari irimo kubona, cyane ko mu mwaka we wa mbere, hagati muri COVID-19, wari umugoye mu buryo bw’ubushobozi ndetse ikipe yari ibayeho ubuzima bwa mbare ubukeye nyuma y’amadeni angana na miliyoni 800 Frw yari ibereyemo abantu batandukanye.

Nyuma y’ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, hahise habaho kongera amasezerano y’imyaka itatu na Skol mu 2021 [yavuguruwe mu 2022 akaba azageza mu 2026] ndetse habaho gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza. Ibi byatanze umusingi wo guheraho dore ko urumuri rw’akanyenyeri rutarenga aho gaherereye.

Abazi neza Jean Fidèle bahamya ko ari umugabo uvuga make, ukunda ukuri ariko mu gihe hari ibitakozwe neza mu byo ushinzwe, atabura kukugaragariza ko ibyo urimo ari amakosa ndetse akakugira inama.

Ni umugabo wageze aho yisanga muri ruhago y’u Rwanda, ariko  kenshi yakunze kumvikana anenga imiyoborere yayisanzemo, kuko we yagiye anavuga ko harimo akajagari, cyane ku rwego rufata ibyemezo aho yabishimangiye akura Gikundiro mu Gikombe cy’Amahoro [cya 2022-24] n’ubwo byarangiye isubiye mu irushanwa ikanaritwara.

Kuri we, ntiyumvaga uburyo umukinnyi ashobora kubaho adashobotse cyangwa ngo abe kampala mu kipe. Ibi byakunze kugaragara mu gihe ikipe yabaga ifite abakinnyi runaka yifuza ariko bikarangira itababonye kubera kutifuza kubinginga.

Umwe mu bibukwa, ni Bigirimana Abeddy [uri muri Police FC] n’abandi, batakiniye Gikundiro kuko ngo uyu muyobozi atari yiteguye kujya kurara abategereje ku kibuga cy’indege kandi baramaze kumvikana, akanaboherereza itike y’indege ibakura i Burundi.

Nyamara nyuma y’ubusharire bw’izina rye, yaje kuririmbwa karahava!

Mu myaka ibiri ye ya mbere, Rayon Sports yabaye iya karindwi n’iya kane muri Shampiyona, ndetse ibi bimushyira ku gitutu cy’abakunzi ba yo batabonaga neza aho aganisha ikipe bihebeye.

Izina rye ryabanje gusharirira abakunzi ba Murera bamufataga nk’udatewe impungenge n’ubuzima bwa Gikundiro, ahubwo bakamushinja guha umwanya gusenga bitewe n’uko yari azwi nk’uwihaye Imana cyane.

Aba-Rayon benshi n’abandi bayiba hafi, bavugaga ko Uwayezu atayishobora kuko ko uko ashaka kuyitwara bitazamukundira kuko ifite uburyo igomba kubaho n’imiyoborere ya yo bijyanye n’uko ifite benshi bayihebeye.

Gusa uko iminsi yicuma, hari byinshi byagiye bijya ku murongo, agenda yereka Aba-Rayons ko ejo ari heza ko ahubwo icyo basabwa ari ukumuba hafi bagahuza imbaraga mu gushakira hamwe ibyishimo.

Uyu muyobozi yongeye kubona ijambo avugiraho, ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC nyuma y’imyaka ine yari ishize itayikora muri Gashyantare 2023, Gikundiro yarongeye iyisubira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro muri Kamena 2023, ndetse biyihesha kongera guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF yaherukagamo mu 2019. Ibi byatumye kera kabaye abonwa nk’Umuyobozi ukwiye Rayon Sports, yemeza benshi bamushidikanyijeho.

Igikundiro cye no gushyigikirwa byagaragajwe mu munsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Sports Day” ya 2023. Ibi birori byabereye muri Kigali Pelé Stadium ariko yabaye nto kubera ubwitabire bw’Aba-Rayons. Nyuma y’aho gato, Gikundiro yatsinze APR FC ibitego 3-0 mu mukino wa Super Coupe, maze izina rya Jean Fidèa rikomeza gutumbagira uko.

Ibihe bye bya nyuma muri Rayon Sports byabaye bibi!

Mu buzima bwa buri munsi tubamo, habamo ibyiza n’ibibi. Bisobanuye ko nta wuhora yishimye ariko kandi nanone nta waremewe guhora azinze umunya. No kuri Uwayezu Jean Fidèle ni ko byagenze kuko nyuma y’ibihe bya buki yari amazemo iminsi, mbere gato yo kuyisohokamo ntibyamubereye byiza.

Igihe cye kinini yamaze muri Rayon Sports, yakunze kubazwa cyane ku hazaza he muri iyi kipe. Ahanini ababimubazaga bifuzaga kumenya niba azayigumamo cyangwa se nasoza manda ye azabivamo ntiyongere kwiyamamaza.

Benshi bifuzaga gusobanukirwa ngo bumve ko byibuze ikipe bihebeye ifite icyerekezo dore ko ku buyobozi bwe, amadeni y’iyi kipe yageraga muri miliyoni 827 Frw yishyuwe ku rwego rurenga 50% mu gihe kandi hashatswe abafatanyabikorwa bafasha iyi kipe kubaho neza no kubona ubushobozi bwo guhemba buri kwezi.

Ikipe ya Rayon Sports byaragoranye kongera kubona umusaruro mwiza, ndetse yaje gusezererwa itarenze umutaru mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup. Gusa ikipe y’Abagore yo, yazamutse mu cyiciro cya mbere ndetse yegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro nyuma yo kuza mu cyiciro cya mbere.

Uyu musaruro nkene wa Gikundiro, watumye bamwe mu bahoze bayiyobora ariko bagashyirwa ku ruhande na RGB yabahaye nyirantarengwa, babona icyo banenga ubuyobozi bwa Uwayezu ndetse bigarura umwuka mubi muri iyi kipe.

Umwaka wa 2023-24, wasojwe Rayon Sports ihagaze nabi mu bijyanye n’amikoro ndetse byabanatumye bamwe mu bakozi ba yo badahembwa uko bikwiye bituma bamwe mu bakinnyi bahagarika imyitozo n’ibindi bikorwa by’ikipe.

Nyuma y’ibi bibazo byose, uyu muyobozi yanagizemo ikibazo cy’uburwayi birangira agiye kwivuriza ku mugabane w’i Burayi,  byaje kurangira aneguye ku buyobozi bw’ikipe ariko agenda hari abakinnyi bakishyuza amafaranga arimo imishahara n’andi bemerewe ubwo basinyiraga iyi kipe.

Kugeza ubu ikipe yari imaze iyobowe na Ngoga Roger wari Visi Perezida wa kabiri afanyije na Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa mbere ariko na bo manda yarangiye. Bivuze ko ubu iyi kipe nta buyobozi ifite.

Umunyamabanga Mukuru wa Gikundiro, Namenye Patrick, na we yasohotse mu biro mu mpera za Nzeri nyuma y’uko yari yasezeye kuri izi nshingano kubera akandi kazi yabonye nk’uko yabitangaje.

Nkubana Adrien usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Imari ari mu bakozi ba hafi bivugwa ko bashobora gusigara akurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Iyi kipe yari guhura na APR FC ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona mu mukino wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri, ariko wimurwa kuko Ikipe y’Ingabo iri mu marushanwa Nyafurika. Kuri ubu, umukino wayo utaha ni uwo izakirwamo na Gasogi United ku wa 21 Nzeri, ku Munsi wa Kane wa Shampiyona.

Rayon Sports ifite umukino wa gicuti na Police FC ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira Saa kumi n’Ebyiri za nimugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 11 by’agateganyo.

Yatowe mu 2020
Mu 2023 wari umwaka w’ibyishimo kuri Jean Fidèle

UMUSEKE.RW