Ngororero: Ntibakigorwa no kurya inyama ku munsi w’isoko gusa

Abaturage bo mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, bagura n’abacuruza inyama,barishimira iterambere bamaze kugeraho ryo kuba bitagikorwa mu buryo bwa gakondo,  Bitandukanye n’uko byakorwaga mu minsi yashize .

Abagaganirije UMUSEKE ni abo mu Mu mudugudu wa Kabagari, mu i santere y’ubucuruzi ya Ngororero, bavuze ko izi mpinduka bazimaranye amezi icyenda,zabagabanyirije igiciro cy’inyama ngo ubushobozi bwose bafite babasha kuzigura.

Tuyishime Innocent, atuye mu kagari  ka Rususa Umurenge wa Ngororero.

Yavuze ko mbere bigikorwa mu buryo bwa gakondo,  baziguraga  ku munsi w’isoko zihenze  ubu ngo igihe cyose n’ubushobozi waba ufite urazigondera.

Ati”Ubu byaroroshye nti tukirya akaboga ku munsi w’isoko honyine bazishyira mu mafirigo isaha yose ukazibona, udafite ibihumbi bitanu ngo ugure ikiro amikoro yose ufite babishyira mu munzani ukazibona“.

Kagirimpundu Betty,nawe atuye mu Murenge wa Ngororero yavuze ko impinduka zigaragara bitandukanye no mu myaka yashize ubu  basigaye barya inyama bizeye umutekano wazo.

Ati”Ibintu byarahindutse ubu dufite imashini ikata inyama neza nta magufwa, iminzani na firigo n’ubwo tutarabimarana iminsi myinshi bituma turya akaboga twizeye umutekano wako twarasirimutse uwahagera iwacu yahayoberwa“.

Umuyobozi wa koperative KOAIMA Twubakubuzima y’abacuruza ibikomoka ku matungo ikorera mu Murenge wa Ngororero,Niyomizero Prudence, yavuze ko iterambere bagezeho muri ubu bucuruzi rigaragara,ashimira umufatanyabikorwa  “Orora wihaze” wabateye inkunga y’ibyo bikoresho.

Ati”Ntabwo tugikora mu buryo bwa gakondo, tuvangitiranya inyama no kuzitemesha imihoro ubu byarahindutse. dufite imashini n’iminzani n’uburyo bwo kuzipfunyika twabihawe na Orora wihaze tumaze amezi umunani tubifite, ubu inyama zose washaka ku giciro cyose wazibona n’iza maganatanu ziraboneka (500Frw)”.

- Advertisement -

 

Aba baturage kimwe n’abacuruzi bavuga ko n’ubwo bafite ibagiro rusange  ry’Akarere, ritajyanye n’igihe ngo kuba bafite aho zicururizwa heza hagezweho iki kibazo nacyo kizakemuka.

Umuyobozi w’umushinga Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID, Lucia Zigiriza,avuga ko guha ibikoresho abacuruzi b’inyama byakozwe bagamije gufasha abaturage kubona  mu kunoza imirire, bakanagura ibyujuje ubuziranenge, birinda indwara zaterwa no kurya ibyanduye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko Bufite gahunda yo gukorana na barwiyemeza mirimo bakavugurura amabagiro yose akajyana n’igihe ndetse hanubakwa n’andi.

 

Nkusi Christophe  ni Umuyobozi w’akarere ka Ngororero ati “Turakorana na PSF  babigiremo uruhare amabagiro yose, asanurwe bakorere ahameze neza. Turashimira umufatanyabikorwa ORORA WIHAZE watanze ibikoresho bigezweho by’ahacururizwa inyama,turasaba abaturage guharanira isuku muri byose, banasigasire ibikorwa remezo bamaze kugezwaho”.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere  ka Ngororero igaragazako bafite  amabagiro atanu, Ahacururizwa inyama (Boucherie)ni  ahantu 10. Ahamaze   guhabwa Ceritifica n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge,Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA) ni habiri.

Muri Werurwe 2023, RICA yatangaje ko nta bagiro na rimwe ryo mu gihugu rizongera kujya riha abacuruza inyama zitamaze amasaha 24 muri Firigo nyuma yo kubagwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyagaragaje ko intego u Rwanda rwihaye ko bitarenze mu 2024 ruzaba rutunganya toni ibihumbi 215 z’inyama ku mwaka yagezweho ku kigero cya 91% muri 2023.

Imibare ya RAB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwageze ku musaruro w’inyama ungana na toni 197.778,bingana na ya 91% by’intego yose igihugu cyari cyihaye.

Bahawe ibyuma bikonjesha inyama zituma zitangirika
Abaturage basigaye barya inyama zose bakeneye bitewe nuko ubushobozi bungana 

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/Ngororero