Umukobwa wiziritse ku Mwarimu yafashe icyemezo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ibiro by'Akarere Ka Nyanza

Nyanza: Umukobwa wari wiziritse ku mwarimu wigisha mu mashuri abanza avuga ko agomba kumurongora ku kabi n’akeza cyangwa akamuha amafaranga miliyoni ebyiri ngo agende yafashe ikindi cyemezo.

Uyu mukobwa umaze igihe avuga ko agomba kurongorwa n’umwarimu w’i Nyanza yavuye ku izima azinga utwe asubira ku ivuko iwabo.

Ni nyuma y’uko uyu uvuga ko atwitiye mwarimu yajyanwe kwa muganga, nyuma yo kuvurwa akanga kwishyura ibitaro kugeza uwo murezi abyishyuye.

Akiva mu Bitaro yahise asubira mu gace Mwarimu yari acumbitsemo yaka indaro, maze uwo Mwarimu yari yarihebeye amuha itike asubira iwabo mu Karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko bagiriye inama umukobwa gusubira mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru anavukamo arabumva maze mwarimu nawe amuha amafaranga.

Inshuti za hafi za mwarimu zabwiye UMUSEKE ko yahaye uriya mukobwa amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu naho inda yo nivuka bazayirera.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko umukobwa yasubiye iwabo i Nyaruguru.

Ikibazo cyashinze imizi aho umukobwa yaje gusura mwarimu bakaryamana maze umukobwa akavuga ko atasubira iwabo kuko yarongowe cyangwa agahabwa miliyoni ebyiri y’u Rwanda ibyo Mwarimu yateye utwatsi.

Umukobwa arasaba Umwarimu miliyoni 2Frw “kugira ngo ave mu nzu ye”

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *