RDF yatyaje abangavu bo muri Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zahaye imyitozo njyarugamba abangavu, igamije kubafasha kwitabara mu gihe basagariwe n’abashaka kubicira ejo heza.

Ni imyitozo ikubiyemo ubumenyi mu kwitabara yahawe abangavu bagera kuri 60 biga mu ishuri ribanza rya Malakia muri Makakal.

Ni ibikubiye muri gahunda yo kubongererera ubushobozi bwo kwirinda mu bihe bigoye no kubafasha kubongerera icyizere.

Chol Nyok, Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Malakia, yavuze ko iyi myitozo izafasha aba bangavu kwigirira icyizere no kubasha kwirwanaho.

Ati “Twafashe umwanzuro wo gusaba abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro kudufasha bakatwongerera ubu bumenyi kuko twasanze ari ingenzi ko abakobwa bacu bagira ubushobozi bwo kwirwanaho.”

Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwimakaza amahoro n’umutekano mu Gihugu no hanze y’imipaka yarwo.

Ati ” Turi ibihugu by’abavandimwe kandi ni inshingano zacu gufashanya mu gushyiraho ahantu hatekanye hafite amahoro kuri bose by’umwihariko ku rubyiruko arirwo ahazaza h’iki gihugu.”

Amahugurwa yahawe abo bangavu arimo imyitozo na tekinike njyarugamba mu gushimangira umutekano wizewe w’abana b’abakobwa bakunze kwibasirwa n’abashaka kubagirira nabi.

Bigishijwe teliniki njyarugamba
Ingabo z’u Rwanda zasabye abo bangavu kwigirira icyizere

- Advertisement -
Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF aganira n’abahawe imyitozo

UMUSEKE.RW