RIB yasabwe gusobanura iby’abantu baguye mu musarani

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
RIB yasabwe gusobanura iby'abantu baguye mu musarani

Urukiko rwibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwasabye RIB kugira icyo ivuga ku rupfu rw’abantu babiri baguye mu cyobo cy’umusarani nyuma yaho abarega bagiye kwaka inyandiko ya RIB ikayibima ivuga ko nta bubasha bafite bwo kubisaba.

Byari biteganyijwe ko uruhande ruregwa ruzana inyandiko ya RIB yakozwe ubwo ba nyakwigendera bagwaga mu byobo by’umusarani.

Me Céléstin NSHIMIYIMANA uhagarariye imiryango yababuze babo yabwiye urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ko yagiye kwaka iyo nyandiko uyobora RIB ku rwego rw’akarere ka Nyanza ntiyayimuha amubwira ko we uri kubyaka nta bubasha abifitiye bwo kuyisaba.

Yagize ati”Niba urukiko rubikeneye rwakwandikira umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza.”

Yakomeje avuga ko batari kuburana imishahara y’aba nyakwigendera ahubwo bari kuburana indishyi zituruka ku byago byatewe n’ibyobo by’imisarani bya Sezikeye Désire kuko ariho baguye kandi yemera ko ibyo byobo byari ibye bityo niyo mpamvu agomba kuryozwa ibyago byatejwe nibyo byobo.

Urukiko rwabajije Me Nshimiyimana niba ba nyakwigendera baraje kwiba ifumbire ntawabibatumye niba Sezikeye yabiryozwa.

Mu gusubiza nawe ati”Bibaye ariko byagenze ntiyabiryozwa kuko twe dufite ibimenyetso bitandukanye birimo ko inzego z’ibanze zahageze zikagaragaza ko abo bantu bahawe akazi ko kuvidura ibyo byobo by’imisarani kandi banabifitiye inyandiko.”

Kuri Me Englebert Habumuremyi wunganira Sezikeye Désire we avuga ko uwo baburana ari kwivuguriza kuko Sezikeye atigeze atanga akazi.

Yavuze ko ibyo byobo by’imisarani byari bipfundikiye ko banyakwigendera bataguyemo kubw’impanuka babifunguye bijyanamo kandi ibyo byobo byari bitaruzura kuko n’ubu bigikoreshwa.

- Advertisement -

Ati”Bashake uwatanze ako kazi babe ariwe barega kuko Sezikeye siwe watanze akazi.”

Urukiko rwanzuye ko rugomba gusaba inyandiko mvugo ya RIB bandikira umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza, iyo nyandiko niba yarakozwe ubwo RIB yageraga ahabereye ibyago.

Nyakwigendera Mayira Thierry w’imyaka 26 na Tuyizere Xavier bapfuye mu mwaka wa 2021 baguye mu cyobo cy’umusarani cyari ahazwi nko kuri 40 mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Icyigeneye Jacqueline akaba nyina wa nyakwigendera Thierry uhagarariwe na Me Céléstin NSHIMIYIMANA ararega asaba indishyi z’amafaranga miliyoni 19.

Uru rubanza rurakomeza mu Ugushyingo 2024 mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *