Umugabo arahigishwa uruhindu nyuma yo gukomeretsa mugenzi we bapfa umugore

Nyamasheke: Bimenyimana Alexis w’imyaka 52 arashakishwa nyuma yo gutera icyuma agakomeretsa umusore witwa Ndikumana Jonas bahimba Dani w’imyaka 31 bapfa umugore  bombi bivugwa ko binjiye.

Uyu mugore atuye mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko Ndikumana ari we wamubyariye abana be babiri  mu gihe Bimenyimana na we avuga ko amukunda.

Amakuru avuga ko abashyamiranye basanzwe babarizwa mu gatsiko kiyise ‘Ibihazi’ gakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gukora ubujura.

Bivugwa ko uyu musore Ndikumana Jonas yatewe icyuma munsi y’umutima kubera ko yari ririranywe n’uwo mugore banywera  mu kabari kari kuri santere y’ubucuruzi ya Kabingo.

Ngo ibyo bikiba umugore wari kumwe n’uwateye icyuma yahise avuza induru uwateye icyuma ariruka, naho uwagitewe ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muyange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange  Ngabonziza Principe, yatangaje ko ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi  agishakishwa.

Ati: “Urwo rugomo rwabayeho, uwarukoze aracyashakishwa uwarukorewe twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Muyange n’uwo mugore aba ari we ujya kumurwaza. Ibindi biri mu bugenzacyaha, dutegereje ikizavamo tukamenya neza icyo bapfaga nyacyo.”

Yasabye abaturage kwirinda urugomo abagiranye ikibazo bakagikemura mu mahoro aho gucura imigambi ituma bashobora no kwamburana ubuzima.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -