Abarimo uwahoze ari Konseye baregwaga Jenoside bagizwe abere

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rw'i Nyanza

Nyanza: Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwagize abere abantu batatu barimo uwahoze ari Konseye (Conseiller) wa Segiteri ya Kabirizi, ubu ni mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, baregwa icyaha cya Jenoside.

Ntihamenyekanye niba Ubushinjacyaha buzajurira iki cyemezo kuko uru rubanza rusomerwa mu ruhame ntibwari buhari.

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, buvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu kwezi kwa gatanu, Ntibarikure Cyprien, Nsabimana Vincent na Maniraho Emmanuel wahoze ari Konseye mu cyahoze ari Segiteri ya Kabirizi, ubu ni mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ko bose bafatanyije bishe uwitwa Havugiyaremye Venant bamuhora ko yari uwo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubushinjacyaha bushinja aba bagabo icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bushingiye kukuba hari umutangabuhamya witwa Ntawuhiganayo Faustin ubashinja.

Ubushinjacyaha bugasabira abaregwa guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza kuri buri wese.

Ntibarikure Cyprien, Nsabimana Vincent na Emanuel Maniraho wahoze ari Konseye muri Segiteri ya Kabirizi bahakanye icyaha bashinjwa, bavuga ko Ntawuhiganayo Faustin ubashinja ababeshyera bagasaba ko barenganurwa bagafungurwa kuko nta ruhare bagize mu rupfu rwa Havugiyaremye Venant wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko Nsabimana Vincent, Ntibarikure Cyprien badahamwa n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Urukiko rwategetse ko bahita barekurwa uru rubanza rukimara gusomwa kuko baburanye bafungiye mu igororero rya Huye.

- Advertisement -

Urukiko rwavuze ko amagarama y’uru rubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi(10,000frws) aherera kuri leta.

Uko iburanisha ryagenze

Urukiko rw’ibanze rwafashe icyemezo cyo guhamagaza umutangabuhamya Faustin Ntawuhiganayo ari nawe ufatwa nk’ipfundo muri uru rubanza.

Faustin Ntawuhiganayo yarahamagajwe maze abaregwa, abarega n’urukiko bagira ibyo bamubaza bitandukanye.

Umutangabuhamya Faustin Ntawuhiganayo imbere y’urukiko yavuze ko urupfu rwa Havugiyaremye Venant yarugizemo uruhare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ntawuhiganayo Faustin yavuze ko umunsi Havugiyaremye Venant yicwa mu ma saa tanu z’amanywa mukuru we witwa Nsabimana Vincent yamusanze mu rugo amubwira ko hari uwamubwiye ko mu gitondo yabonye nyakwigendera Havugiyaremye Venant mu gitengu ariho yihishe kandi ari naho Inka ze zaririye imyumbati ko kandi nyakwigendera Havugiyaremye Venant ashobora kuba ariwe wazihaye imyumbati maze Nsabimana Vincent amusaba ko bajya kumushakisha aho yihishe mu gitengu arabimwemerera bagenda bari kumwe n’abandi barimo Maniraho Emmanuel.

Faustin Ntawuhiganayo akomeza avuga ko bageze mu gitengu baratangatanga kugirango bice Havugiyaremye Venant.

Faustin Ntawuhiganayo akemeza  ko we na Maniraho Emmanuel bahagaze hepfo aho amazi ashokera abandi banyura haruguru.

Yagize ati “Havugiyaremye yahise avumbuka yiruka agana ruguru maze Nsabimana Vincent nabo barikumwe ruguru y’igitengu bahise bafatanya bamwirukaho bakaba ari nabo bamwishe kuko we nabo barikumwe aho amazi yashokeraga batigeze bagera aho yiciwe.”

Urukiko rwabajije niba Faustin Ntawuhiganayo hari icyo yaba apfa n’abaregwa.

Faustin Ntawuhiganayo nawe mugusubiza ati”Ntacyo dupfa uretse Maniraho Emmanuel ko hari imanza yamburanishije mu bunzi b’umurenge mu mwaka wa 1991 agahindura ibyemezo byafashwe n’abunzi bo hasi kandi andenganya”

Emmanuel Maniraho wahoze ari konseye muri Segiteri ya Kabirizi imbere y’urukiko yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko abeshyerwa ntaho ahuriye n’urupfu rwa nyakwigendera Havugiyaremye Venant wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda.

Me Rubayiza Michel Fikirine wunganiye Emmanuel Maniraho yabwiye urukiko ko Faustin Ntawuhiganayo ariwe wenyine ushinja umukiriya we ko yagize uruhare mu yicwa rya Havugiyaremye Venant.

Me Fikirine yasabye urukiko ko imvugo za Ntawuhiganayo zitahabwa agaciro kuko amubeshyera agamije kugirango afungwe bitewe n’amakimbirane bafitanye aturuka kukuba hari imanza yamuburanishije agatsindwa we ntiyakire uburyo zaciwe ahubwo akavuga ko yamurenganyije.

Ntibarikure Cyprien imbere y’urukiko yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko Ntawuhiganayo Faustin amubeshyera.

Cyprien yongeraho ko nta gitero yigeze ajyamo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Cyprien yagize ati “Gacaca zose zabaga narazitabiraga, nta muntu n’umwe wigeze anshinja ko nagiye mu gitero.”

Nsabimana Vincent nawe ahakana icyaha ashinjwa akavuga ko Faustin Ntawuhiganayo uburyo abashinja ari ukurimangatanya nta kuri kurimo.

Me Mpayimana Jean Paul wunganiye abantu babiri muri uru rubanza aribo Cyprien na Vincent yavuze ko abo yunganiye icyaha bashinjwa ntacyo bakoze.

Me Jean Paul yagize ati “Faustin Ntawuhiganayo si umunyakuri ibyo yavuze byose imbere y’inzego z’ubutabera n’imbere y’urukiko nta kuri kurimo.”

Uko urukiko rubibona

Urukiko rusesenguye imvugo z’ababuranyi bombi n’ibimenyetso byatanzwe rurasanga imvugo za Ntawuhiganayo Faustin zitera gushidikanya cyane ku buhamya bwe.

Urukiko rurasanga ubushinjacyaha butarabashije kugaragaza ibimenyetso byerekana ko abaregwa muri uru rubanza bishe Havugiyaremye Venant.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rusanga abaregwa muri uru rubanza bagomba kurengerwa ni ugushidikanya kwabonetse mu mvugo za Ntawuhiganayo Faustin bityo abaregwa ntibahamwe n’icyaha baregwa.

Uru rubanza rukirangira abagize imiryango ryabagizwe abere bagaragaje ibyishimo barahoberana.

Inshuti zabo zumvikanye zivuga ngo ‘Umva ko Ntawuhiganayo yajurira ra, ntiyamenye aho anyura’

Ntihamenyekanye niba ubushinjacyaha buzajurira iki cyemezo gusa nkuko amategeko abiteganye bushatse bwabikora.

Ari ubushinjacyaha ari abaregwa icyemezo cy’urukiko cyasomewe mu ruhame ariko ntibari bahari.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW