Gisagara: Ubuyobozi bweretswe ibyo abaturage bifuza ko byitabwaho

Gufasha abaturage kubona isoko ry‘umusaruro, kongera umubare w’amavomero rusange no kongerera ubushobozi urwego rw’umudugudu, ni bimwe mu bitekerezo abaturage bahaye ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ngo bizitabweho mu itegurwa ry’igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo ya 2025/2026.

Ibi ni ibyagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo y’akarere ka Gisagara n’umufatanyabikorwa wako Faith Victory Association (FVA), ufite umushinga witwa PPIMA uterwa inkunga na Norwegian People’s Aid (NPA), ugamije gutuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa.

Ni umushinga bafatanyamo n’imboni z’imiyoborere zifatanya n’ubuyobozi guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Utugari mu gukusanya ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage.

Kuva muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo, Imboni z’imiyoborere myiza zifatanyije n’inzego z’ibanze hakusanyijwe ibyifuzo by’abaturage.

Ku bijyanye n’igenamigambi n’ingengo y’imari bifashishije ikarita nsuzumamikorere. Guhera ku rwego rw’Akagari kuzamuka kugeza ku rwego rw’Akarere.

FVA yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, ko hakusanyijwe ibyifuzo 469 mu mirenge 13 igize ako Karere.

Ibyo byifuzo harimo 179 byo mu Nkingi y’Ubukungu, ibyifuzo 172 byo mu Mibereho ndetse n’ibindi 118 byo mu Butabera.

Muri ibyo kandi 347 byahawe umurongo ku rwego rw’Akagari n’Umurenge, ibindi 111 bizamurwa ku rwego rw’Akarere.

Ibyinshi muri ibi bijyane no kubakirwa amasoko mato, amashuri yiganjemo ay’inshuke, imihanda ndetse no kugezwaho amazi meza hafi yaho batuye.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko nko kubaka imihanda byari bisanzwe biri muri gahunda y’akarere ko igisigaye ari ukwemeza ingengo y’imari.

Yagize ati “Ni ukugenda dufungura ibice binini bya Gisagara kugira ngo ubuhahirane bworohe.”

Mu burezi Visi meya Habineza yavuze, hazubakwa ibyumba by’ishuri bisaga ibihumbi 20 ku bufawtanye na Banki y’Isi.

Kugaragaza ibyifuzo by’abaturage byakusanyijwe, haba hagamijwe ngo bizitabweho mu itegurwa ry’igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo 2025/2026.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i Gisagara