Ibyiciro 50 birimo abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bifite aho bihuriye n’Imyidagaduro na Siporo, bizahembwa mu bihembo bya ‘Karisimbi Entertainment and Sports Awards 2024’ bitegurwa na Sosiyete ya Karisimbi Events.
Ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abanyamuziki n’abakora mu zindi nzego za Siporo n’Imyidagaduro bitwaye neza buri mwaka.
Ibi bihembo bitegurwa na Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi.
Byatangiye gutangwa mu 2018 byitwa Made In Rwanda Awards ubu hongerwamo ibindi birimo Service Excellence Award, Consumers Choice Award, KIMFEST Awards & Fashion Show, Karisimbi Entertainment Award n’ibirori bihuza abafana n’ibyamamare byiswe Fans Hangout Party.
Mugisha Emmanuel uyobora Karisimbi Events, ubwo batangaga ibihembo nk’ibi mu 2023, yavuze ko ibi bihembo bigamije guha agaciro ibikorwa by’abahanzi n’abateza imbere uruganda rw’imyidagaduro.
Yagize ati ” Turashimira abagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ni iby’agaciro kuri Karisimbi Events kuba abantu baje kudushyigikira.”
Muri uyu mwaka wa 2024, ibi bihembo bizatangwa mu byiciro 50 bihuje abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.
Bimwe mu byiciro bitahanye uyu mwaka ; birimo Icyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, umushyushyabirori w’umwaka ’Public MC of the year’, indirimbo y’umwaka.
Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Rwandan Female Artist of the year), umunyamakuru w’umwaka wo kuri radiyo na Televiziyo.
- Advertisement -
Umusesenguzi mwiza wa Siporo, umunyamakuru mwiza wa Siporo, ‘Fan Club’ nziza, Ikipe nziza mu mikino ndetse n’ibiganiro byiza.
Hazahembwa kandi umuhanzikazi w’umwaka mwiza, icyiciro cy’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, umuhanga mideri mwiza.
Abavangamiziki beza yaba abasanzwe n’abakizamuka, Hoteli nziza, akabari keza k’imyidagaduro n’ibindi bikaba ibyiciro 50.
Gutanga ubusabe ‘Nomination’, bizageza tariki ya 6 Ukuboza 2024, aho bunyuzwa kuri email: karisimbievents@gmail.com
UMUSEKE.RW