Umusomyi w’Umuseke yatwandikiye ibaruwa ifunguriwe abasomyi bagenzi be, kuri we yiteze igisubizo mu bitekerezo byanyu.
Nitwa Anne Marie ntuye I Rwamagana, ndi umubyeyi w’abana babiri, ubusanzwe ndi umucuruzi w’imyenda nkaba naragize ikibazo giteye gutya.
Mbana n’umugabo wanjye, mu gihe gishize twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye, ni umukozi twari tumaranye imyaka igera muri ine, mu minsi ishize yatangiye kunsuzugura cyane ndese akajya amvugiramo nkibaza ibyo ari byo, nyuma nza kumenya ko atwite, ijuru ringwira menye ko inda atwite ari iy’umugabo wanjye
Ntabwo nabashije kubyihanganira naramwirukanye ariko aranga tujya mu buyobozi, umukobwa atanga ikirego avuga ko umugabo wanjye yamufashe ku ngufu amutera inda, kubera umujinya n’agahinda, nanjye nashinje umugabo wanjye nemeza ko ari byo koko yamufashe ku ngufu.
Umugabo amaze kubona ko bitari bumworohere, yahise avuga n’akarimurori, ahakana ko atigeze amufata ku ngufu ariko inda arayemera.
Yahise ahishura ko mu myaka yose yamaze iwacu, nta gihe batigeze baryamana, abwira umukozi wacu mu magambo nibuka neza ati:
“Ntabwo nigeze ngufata ku ngufu, nawe wari nk’umugore wanjye, niba umugore wanjye twararyamanaga gatanu mu Cyumweru wowe twaryamanaga gatatu, kuko narabasimburanyaga, unshinja kugufata ku ngufu ute?”
Yakomeje atanga ingero nyinshi z’uburyo bagiye baryamana, n’uburyo namaraga kujya ku kazi nzindutse undi agahita amusanga mu buriri bwacu, mbese yaba njyewe n’ubuyobozi, twaguye mu kantu ahubwo menya ukuri kose ko uwo nitaga umukozi yari mukeba wanjye.
Ubwo rero maze kumenya ukuri kose narumiwe ibyo gushinja mbivamo, umukobwa na we yageze aho yemera ko atafashwe ku ngufu aba ari njye ugwa mu gisebo mbura aho nkwirwa.
- Advertisement -
Kuva uwo munsi mu rugo byabaye bibi, umugabo namubwiye ko ndambiwe kubana n’umugabo wabaye nk’ikimasa cy’akarere. Namwe nimutekereze kuba umugabo umwe asimburanya abagore babiri kandi baba mu nzu imwe.
Kuva uwo munsi ntabwo yari yatinyuka kongera kunkoraho mu buriri, nta we uvugisha undi, gusa nubwo hashize ibyumweru bitanu ibyo bibaye, umukozi we yahise ataha ariko umugabo yemera ko azamufasha, ubwo nabwo ni ibindi bibazo.
N’ubwo yatashye sinamenya niba batazasubirana, kandi n’ubundi umugabo wanjye nsanzwe nzi ko anca inyuma. Aherutse kunkoraho dusa n’abarwana arambwira ngo nzicuza.
Ndibaza ibibazo byinshi, ese umugabo wanjye ntazanta akagenda agasanga uwari umukozi njye nkaba intabwa?
Nirengagize ibyabaye se niko zubakwa nk’uko numva bavuga, mubabarire?
Nkeneye inama zanyu murakoze.
Umusomyi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Niryo kosa ryo kwozera abantu, umugabo ni umwana wundi mugore byakire ushake uko wazarera uwo mwana wumugabo wawe kandi ushire ingufu mu kumuha care hato uwo mukozi atazamwigarurira ukaruvamo akarutahamo
Madame,menya ko abashakanye bacana inyuma ari millions na millions.Bamwe bahitamo Gutandukana,abandi bakabyihanganira.Hitamo kimwe muli ibyo,bitewe nuko ubibona.Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,buriyongera.Noneho bageze n’aho bambika impeta Robots z’ingore,bagakora ubukwe.Byarabaye ejobundi mu gihugu cya Turkmenistan.Capote n’Imiti igabanya ubukana,byatumye abantu batagitinya Sida nka kera.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bananiye Imana guhera kera,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo iteka ryose,abandi bajye mu Ijuru.Gutinda siko guhera.Imana ifite Gahunda yayo ikoreraho.
Izi nkuru ubanza muzihimba hari ikindi gihe nayibonye
Irukana umukozi mu ibanga uzane undi.Umugabo ntuzamuhingukirize ko ubizi
It is up to you.Mubabalire cyangwa mutandukane.Abagore n’abagore benshi baryamana n’abakozi b’imuhira.Ni icyaha kizatuma babura paradis.Kimwe n’abiba,abarwana,abarya ruswa,abikubira,etc…
Umva rero Nkugire inama muvandimwe mbere na mbere ndabanza Nkubaze, Ese uwo mugabo wawe mwaba mwarasezeranye? niba mwarasezeranye rero ndumva inama naguha gutandukana nawe sicyo kintu kibanze wakora ahubwo uzamusabe mujye kwipimisha nusanga ari muzima ubone umubarire ubundi umwiteho uko bikwiye umwana azaze mubandi akurane nabo ndumva aricyo kintu kizima wakora kabisa murakoze
Kubabarira biruta byose ndumva wamubabarira ariko mwabanje kubiganiraho.ukamenya aho byaturutse wasanga icyamuteye kuguca inyuma Hari uruhare ubifitemo ukihana hanyuma mugasabana imbabazi mugatangira ubuzima bundi bushya mukarera abo bana
Nta mugabo numwe utaryamana n’umukozi wo murugo. Niyo mpamvu abagore bazi ubwenge bashaka abakozi babahungu
Nta mugore n’umwe utaryamana n’umukozi w’umuhungu. Niyo mpamvu abagabo bazi ubwenge bikundira abakozi b’abakobwa.
Ayinyaaaaaa!!!!, isi ya kera siyo yubu ubu n’abasore bakora ibyo bashiki babo bakora dha!!!! Bakibera abagore ba ba boss babo cg se vice versa bagatwara ba nyirabuja , gira uti ahubwo uzi ubwenge arabyikorera byose ?
Hanyuma se abagore bazi ubwenge bashaka babahungu bo babarongora se? ikingenzi nukwizerana ubunyangamugayo no kubahana..ntaho kuri iyingingo nta shyashya murugo
Nukuri umuryango wanyu satanu yarawinjiriye,gusa mwibukeko satani nimudasenga munababarirane akazike nugusenya ingo kuko satani yanga umuryango ,njye inama naguha mubabarire urusheho gusenga niba utanasenga ibitangire ,Imana nizeyeko izagushyigikira.
Satani ni iki? Ibyo umushinja urabishingira he? Mujye munanirwa gufunga ipantalo n’ingutiya zanyu,mutangire mumbeshyere. Ndabiyamye di,iyo musenga niba ibumva koko ko itabarinda amabi yanyu?
Hahhhhhh
@tadeo we uribeshya kereka niba wowe uryamana nabo ariko wibyitirira abagabo Bose aho urabeshye 100% ikindi kandi iyi nkuru sinyemeye kuko nigeze kubona isa nayo 100%nibyo baterura bagashyira aha ngo barebe imitekerereze yanyu ubundi se urumva umuntu yaza kugisha inama muri rubanda kandi hari abaturanyi apu ntibazababeshye.
nakugira inama yo kumwica
WAPI TO!
Ibaze n’ukuri! Ngo azamwice ???
Wapi wapi wapi,ntabwo abagabo bose baryamana n’abakozi babo.Niba wowe ubikora,ntabwo ariko bose bameze.Wibashyira mu gatebo kamwe rero.
Wowe Tadeyo uribishye cyane, Niba uryamana numukozi wawewo murigo abagabo Bose siko bameze ahubwo ndabona wararangiye!! Ubundi umuntu wumugabo ni gute akuramo imyenda akereka ubwamburebwe umukozi Koko nabagore Bari hanze aha beza bakeneye imboro Kandi muburyo bwiyubashye? I don’t understand that!!
Uri ndumiwe nyine. Umukozi si umuntu? Icyo nyirabuja afite we ntagifite? Iyo aba wari uzi ukuntu ikombasi rero y’umukozi iryoha kuruta iya nyirabuja. Ahubwo wakabaye ugira ute kubahana no kwizerana. Kandi nyine ubwo ajya kumujya hejuru yamaze kubona ibyo arusha nyirabuja. None uwo mukozi we iyo mboro se bayimuha mu buryo busuzuguritse? Ahubwo gira uti bagore mwiha gusuzugura abagabo,kababayeho
Ubundi iyo habuze ubupfura ,kubahana n’urukundo ; byose birangirika,
Inama nabagira mwese ni iyo guhindura KAMERE ,
buri wese muri mwe buriya harimo ibitagenda. ariko n’ubwo bimeze bityo
ntarirarenga, ganira n’umugabo wawe musase inzobe hanyuma mubabarirane
kubw’inyungu z’umuryango wanyu.
mugeregeze kubahana, buri wese ahe agaciro mugenzi we,
hanyuma mu gitanda rwose naho mubicyemure kuko naho mwahiyungira rwose.
mubyihutire mu maguru mashya
Ariko ubundi kuki mukemura ikibazo ntitwabaze ikigitera
1. Niki gitera umugabo wahagijwe n’umugore we kuryamana n’umukozi? umukozi baba bakorana ibyo bashaka byose, kurusha ibyo bakorana n’umugore? Hari umugabo wambwiye ati umugore wanjye ntajya yemera XYZ ariko Kanaka yemera byose
2.Umukozi yaba afite uburanga bwiza, butera irari?
3.Uyu mugabo yaba yiyandarika adatoranya apfa gushyira aho abonye hose?
4. Aha hari impamvu nyinshi zemenywa nabanyirazo.
Uko byagenda kose muzigeho muzikoreho mukomeze ubuzima, bibaho kugirango bidusenyere, bityo kubaka ni ukwang ako bidusenyera.
Nushaka umugabo utazaguca inyuma uzamwibyarire, naho kutababarira uzisenyera, ugomba kugira indangagaciro yo kwihangana ukubaka kuko “Nikozubakwa” !!
Nushaka umugabo utazaguca inyuma uzamwibyarire, naho kutababarira uzisenyera, ugomba kugira indangagaciro yo kwihangana ukubaka kuko “Nikozubakwa” !!
Niba utajya ukora imibonano numugabo wawe wirekuye nta kuvugana mugakora buragi kdi atogikorwa mwese mugiramo uruhare ikindi wava mukazi unaniwe umugabo yagukoraho ukitarutsa azararana igitsina cyafashe umurego nawe utamufashije mubiganireho mubabarirane kdi mwige gusenga wowe mugore nurekura umugabo wawe nomwijuru uzamubazwa
UYU WAVUZE NGO BE KUJYA BAMUBESHYERA BANANIWE KWIFATA NIWE SATANI? NIMBA ARI NAWE AMENYE IBI KO YESU YAMUTSINZE.
Niba ubona atabireka kdi nawe ukumva ntiwakwihanganira umuntu ufite izo ngeso ,ca ukwawe nawe ace ukwezi nashake azashakane nuwo mukozi nawe bazananiranwa ntakabuza .ubundi abanyarwandakazi tuzira ngo Niko zubakwa ,ugasanga urwaye depression kubera umwana wundi na babana bawe ugapfa utabareze .abantu ntitwihamgana kimwe niba wumva bikunanije muganirize niyinangire uce inzira zawe wimenye nabana bawe .
Va kumbwa yindaya nukomeza kutizirikaho uzahakura imbwa yiruka genzura urebe ko iyo ndaya yindi itamwanduje urekane nawe niba mufitanye isezerano mute usabe gatanya niba warijyanye usubire iwanyu uzashaka undi uwo yaje yarabyaye ubwo nayo yayikuye mwubwo buraya bwe aho kugirango uzicwe numutima reka izo ndaya zibane ugire amahoro
IYI NKURU MWARAYISHISHUYE HARI AHANDI NAYIBONYE HHHHHHHHHHHHHHHH
NTUKABE UMWANA MURUGO KANGUKA
Ubwo nyine umukozi wawe aryoshya imibobano. Wakora iki se uretse kwiyakira nyine
Ibyo bintu bimaze kumenyerwa, mugire wikisenyera babarira umugabo kd ntuzigere na rimwe umwereka ko ubitekereza kubyabaye, mufate neza kuburyo we ubwe azigaya, hanyuma umfashe kugenda amafaranga azajya ahereza uwo mukizi kd mugihe muzagena, ntukore ikosa ryo gusenya urugo kuko n’ubundi nta malayika uzabona.