Amavubi ashobora kwitabira CHAN 2024

Nyuma yo kwitsindira Sudan y’Epfo ibitego 2-1 ndetse ikayisezerera, ikipe y’gihugu y’u Rwanda, Amavubi, yiyongereye amahirwe yo kuzitabira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo [CHAN] cya 2024 ariko kizakinwamu ntangiriro za 2025.

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, biciye kuri Tuyisenge Arsène, Mugisha Didier na Muhire Kevin, ni bwo u Rwanda rwatsinze Sudan y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo [CHAN 2024].

Iyi ntsinzi, yatumye amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Amavubi asezerera Abanya-Sudan kubera ibitego byinshi yatsindiye muri Sudan mu mukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 3-2. Gusa n’ubwo u Rwanda rwatsinze uyu mukino, nta cyizere cyo kuzakina CHAN cyari gihari bitewe n’icyo imibare yavugaga.

Nyuma y’uko Uganda itsinze u Burundi igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ndetse Abarundi bagahita basezererwa, byatumye amahirwe y’Amavubi yo kwitabira CHAN, yiyongera. Byatumye agace ka CECAFA gakurikirana mu buryo bukurikira. Sudan ifite amanota atandatu ndetse na Uganda [izakira], u Rwanda ni u rwa gatatu n’amanota atatu runganya na Sudan y’Epfo. U Burundi na Éthiopie nta nota bafite.

Kugeza ubu, hari umwanya umwe wenyine wa Tunisie yikuye mu irushanwa. Mu gihe CHAN yazitabirwa n’amakipe 18, Amavubi yabyungukiramo. Gusa uyu mwanya urifuzwa n’ibihugu nka Côte d’Ivoire, u Rwanda ndetse na Cameroun. Hasigaye umwanzuro uzafatwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ibi byose kandi, biriyongera ku kuba CAF yashyize u Rwanda mu makipe 10 azakina CHAN 2024. Aya arimo Angola, Sénégal, Centrafrique, u Rwanda, Sudan, Niger, Nigeria, Burkina Faso, Zambia na Guinée. CAF yakomeje ivuga ko ibindi bihugu bitanu byagombaga kuboneka nyuma y’imikino yabaye ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza.

CHAN ya 2024, izakinirwa muri Uganda, Kenya na Tanzania. Izatangira tariki ya 28 Gashyantare 2025.

Amavubi ashobora kubona amahirwe yo gukina CHAN 2024

UMUSEKE.RW