Abaturage bo mu kagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, barataka ko bamaze imyaka cumi n’umwe, bangirijwe imitungo naSosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG),ubwo cyaguriraga umuyoboro w’amashanyara muri aka gace, ariko ntibahabwa ingurane.
Bamwe muri aba baturage, baganirije RBA bavuzeko kuva mu mwaka 2013 kugeza ubu bagisiragira ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’uyu muyoboro bagaragaza n’ingaruka byabagizeho.
Bikorimana Etienne yavuze ko imitungo ye yangijwe harimo ibiti,imyaka n’ inzu zari zubatse ahashyizwe ipoto ikwirakwiza umuriro
Ati “ Kuva icyo gihe kugeza nan’uyu munsi ntacyo REG yigeze imarira iyo mbajije barambwira ngo baracyabirimo.”
Undi muturage yagize ati”Twaravugaga duti amafaranga batubariye wakuramo agahene,akanyana n’agakoko bikakunganira,imbogamizi duhura nazo dufite abanyeshuri bahora batubaza amafaranga, umuntu afite kagatungo kajya kamwunganira”.
Uyu muturage nawe agaragaza ko byabagize ho ingaruka z’ubukene no kubona ibitunga imiryango yabo.
Ati”Ingaruka zirahari byaduteye ubukene nk’igiti cya voka nasaruraga,insina twatemagaho igitoki bigatunga umuryango barazitemye n’icyasigaye baragaruka bagakora isuku bakongera bagatema”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwijeje aba baturage bamwe mu basigaye batishyuwe ibyangijwe ko bitarenze muri Mutarama 2025 bazahabwa ingurane zabo.
Rutaburingoga Jerome Umuyobozi w’akarere ka Gisagara ati “Bategerezanye ukwihangana, amafaranga yabo arateganyijwe bitarenze ukwezi kwa Mbere barayahabwa”.
- Advertisement -
Raporo zihari zigaragaza ko kuri ubu mu Rwanda, abaturage bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi muturere twose tw’igihugu bagera kuri 78.9% muri uyu mwaka wa 2024, muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko nibura uyu umwaka wazarangira bageze ku 100%.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW