Kicukiro: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahinduriwe ubuzima

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakora mu ruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho rwa Masaka Farms, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bakataje mu iterambere no gutanga umusaruro ufatika n’umurimo unoze.

Ibi babigarutseho ku wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo mu Murenge wa Masaka hizihirizwaga umunsi w’abafite ubumuga.

Ni mu birori byateguwe n’umushinga Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko, uterwa inkunga na USAID, ufatanyije n’Uruganda rwa Masaka Farms.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje ko mbere bafatwaga nk’umutwaro ku muryango none ubu bakaba barahawe agaciro n’amahirwe yo kwiteza imbere nk’abandi.

Uwimana Alphonsine, ufite ubumuga bwo kutumva, avuga ko batanga umusaruro ufatika, ndetse ko abakoresha babo bashimishwa n’uburyo batunganya inshingano zabo.

Ati” Ubona uruganda ruri gutera imbere, ibi bitwereka ko amahirwe atangwa ku bantu bose, kandi natwe twashoboye kwiteza imbere.”

Muhozi Kenneth, umusemuzi w’ururimi rw’amarenga muri Masaka Farms, avuga ko muri uru ruganda n’abandi bakozi bigishwa uru rurimi kugira ngo barusheho gukorana na bagenzi babo neza.

Ati”Bafite umwihariko wo kunoza akazi kabo neza, nta byo kurangara. Ndatekereza ko umusaruro twagize ubu bitabayeho abafite ubumuga, tutari kuwugeraho.”

Esther Muthee, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Masaka Farms, avuga ko icyerekezo cy’uruganda cyibanda ku guha amahirwe abantu bose, cyane cyane abafite ubumuga, abagore, n’urubyiruko.

- Advertisement -

Ati ” Abakozi barenga 60% dukoresha ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi batanga umusaruro ushimishije.”

Titianne Donde, Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Kungahara Wagura Amasoko, avuga ko Amerika ibinyujije muri USAID yiyemeje guteza imbere iterambere ridateza imbere umwe ngo risige undi inyuma.

Ati ” Mu myaka ibiri ishize, USAID yashyizeho politiki y’uburinganire n’iy’uburenganzira bw’abafite ubumuga kugira ngo abagore, abakobwa, abahungu n’abagabo barimo n’abafite ubumuga bagire amahirwe angana yo kugira uruhare no kungukira mu iterambere ry’igihugu.”

Uruganda rwa Masaka Farms rwatangiye rutunganya litiro 500 z’amata ku munsi ubu rugeze kuri litiro ibihumbi 7 by’amata, rufite intumbero yo gukora ibihumbi 10 ku munsi.

Ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu mu Rwanda ryo mu 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu mu Rwanda, ari ibihumbi 391,775 kandi ko muri bo, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari ibihumbi 66,272.

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW i Kigali