Minisitiri w’Ubutabera yasabye abarangije muri ILPD gushyira mu bikorwa amategeko

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Minisitiri w'ubutabera yasabye abahawe impamyabumenyi kugira uruhare muri gahunda ya guverinoma

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yasabye abahawe impamyabumenyi muri ILPD kugira uruhare muri gahunda ya guverinoma.

Ni ku nshuro ya 13 abize mu ishuri mpuzamahanga ryigisha rikanateza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD)  riha abanyeshuri impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko.

Kuri iyi nshuro abahawe impamyabumenyi bayihawe mu byiciro bibiri aribyo abasoje kwiga gukora ubumenyi mbonezamwuga mu by’amategeko ndetse n’abasoje amategeko mu butabera bw’abana.

Abasoje kwiga amategeko bemeza ko ubumenyi bavomye muri iri shuri, buzabafasha kuzuza inshingano zabo no gufasha Sosiyete muri rusange.

Umunyarwanda Murebwayire Shafiga avuga ko  amasomo yize azamufasha kuzuza neza inshingano ze afasha abana

Yagize ati”Tuzahera kubyakorwaga turushaho kubinoza, aho twize uko abana bashobora gukora ibyaha bityo tugomba kuganira, kubikumira kugira ngo umwana atisanga mu byaha.”

ASAAHNDIA Terenge ukomoka mu gihugu cya  Cameroon ahamya ko nyuma yo kwiga mu Rwanda,  azatanga umusanzu ku gihugu cye mu kwimakaza ubutabera.

Yagize ati”Uruhare rwange mu muryango mugari mu mwaka utaha ndifuza kuba umunyamategeko wo mu binjira n’abasohoka, kubinararibonye mbikesha ubumenyi nkuye muri ILPD.”

Ministri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yasabye ko abakora mu nzego z’ubutabera nabo bakwiye kugira uruhare muri gahunda ya guverinoma bijyanye nibyo bize.

- Advertisement -

Yagize ati”Amabwiriza y’itegeko ni uguteza imbere imiyoborere myiza, amahoro ndetse no kurwanya ubukene ni bimwe mubigize gahunda ya guverinoma, inshingano zanyu ni ugushyira amategeko mu ngiro, kugira ngo mugire uruhare muri gahunda twihaye

Dr.Ugirashebuja yakomeje asaba abahawe impamyabumenyi kuzaba abagaciro mu kubaka ubushobozi muby’amategeko.

Abahawe impamyabumenyi mu masomo anyuranye arebana n’amategeko, bose hamwe ni 527 harimo  n’abaturutse mu bihugu umunani byo hirya no hino muri Africa.

Ubuyobozi bwa ILPD bwashimiye abitwaye neza mubyo bize
Minisitiri w’ubutabera yasabye abahawe impamyabumenyi kugira uruhare muri gahunda ya guverinoma
Inzego zitandukanye zaje mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi muri ILPD
Abahawe impamyabumenyi bose hamwe ni 527

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza