Nyaruguru: Abantu Icyenda bakekwaho kwica umuntu batawe muri yombi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyaruguru kavugwamo iki cyaha

Abantu icyenda  batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu  mu karere ka Nyaruguru, inzego zibishinzwe zikaba zatangiye iperereza.

Mu gitondo cyo kuri uyu  11 Ukuboza 24, mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Mata mu kagari ka Ramba mu Mudugudu wa Ramba, habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 witwa Hakizimana Ildephonse bikekwa ko yaba yishwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Munini, hakaba  hafashwe abantu  icyenda bakekwaho gufatanya,bakamwica maze  bajyanywa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.

SP  HABIYAREMYE  ati “Polisi irihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, turaburira kandi utekereza wese kuvutsa undi ubuzima kubireka kuko uwabigerageza wese aho yatekereza kwihisha hose afatwa agashyikirizwa amategeko.”

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyaruguru