Rurageretse hagati y’abunganira Munyenyezi n’Ubushinjacyaha

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Abunganira Munyenyezi Béatrice bashinjije urukiko rwisumbuye rwa Huye guhimba ubuhamya bushinja Munyenyezi no guhimba umutangabuhamya wabutanze, ntacyo ubushinjacyaha buravuga kuri ibi byatangajwe n’abunganira Munyenyezi.

Urubanza rwa Béatrice Munyenyezi mu bujurire havuzwe impamvu Béatrice Munyenyezi zamuteye kujurira.

Me Bruce Bikotwa umwe muri babiri wunganira Béatrice Munyenyezi yavuze ko hari umutangabuhamya witwa Sadiki ubushinjacyaha bwavuze ko yapfuye(Muri system harimo ko Sadiki yapfuye).

Ati”Byaradutangaje cyane uwo mutangabuhamya Sadiki ntiyagaragaye tuburana, haba mu nyandiko mvugo cyangwa se ngo agaragare mu rukiko amaso ku maso.”

Me Bikotwa yabwiye urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo Béatrice Munyenyezi ari kujuriramo ko uwo mutangabuhamya witwa Sadiki nta nahamwe yigeze agaragara mu rubanza Munyenyezi yaburanishijwemo n’urukiko rwisumbuye rwa Huye ku rwego rwa mbere.

Ati”Izo mvugo z’uwo mutangabuhamya ntitwemera ko arize urukiko rwisumbuye rwa Huye rwarazimwitiriye kugira ngo Munyenyezi ahamwe n’ibyaha aregwa.”

Yakomeje abwira Urukiko ko bitangaje cyane kubona urukiko rwarashingiye ku mvugo z’umuntu utaragaragaye.

Ati”Ubushinjacyaha n’ubu ntibwamugaragaza kuko bwemeje ko yapfuye, Munyenyezi yahamijwe icyaha ku maherere.”

Me Bikotwa yabwiye urukiko ko nta nyandiko mvugo ya RIB cyangwa iy’ubushinjacyaha yagaragaye haba urubanza ruburanishwa kugeza rupfundikiwe, akavuga ko yatunguwe no kumva Munyenyezi hashingiwe ku mutangabuhamya utarabayeho.

- Advertisement -

Me Felecien Gashema nawe wunganira Béatrice Munyenyezi yavuze ko mu batangabuhamya 20 b’ubushinjacyaha bavugaga ko bafite umutangabuhamya Sadiki atarimo ndetse atanavuzwe.

Ati”Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwitiriye ubuhamya umutangabuhamya utaravuzwe kugira ngo Béatrice Munyenyezi ahamwe n’ibyaha aregwa.”

Me Bikotwa yavuze ko Icyemezo cy’urukiko cyakatiye igihano cy’igifungo cya burundu kigaragaza ko ubushinjacyaha bwaburanye bwonyine nkaho bo ntacyo bavuze kandi nyamara baratanze ibimenyetso bishinjura Béatrice Munyenyezi.

Yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Béatrice Munyenyezi yaratwite inda y’impanga ku buryo atari kubona uko ajya mu bwicanyi icyarimwe no kujya ku bariyeri kubera intege nke z’umubiri nkuko babitangiye ibimenyetso ubushinjacyaha ntibigaragaze ibimenyetso bibivuguruza.

Avuga ko abashinja Béatrice Munyenyezi bose ntawuvuga ko yigeze amubona atwite kandi ari nacyo cyamuvanye aho yigaga i Gitwe mu mashuri yisumbuye asanga umugabo we Arsene Shalom Ntahobari banakora ubukwe nyuma aza gukomereza amashuri yisumbuye i Huye muri CEFOTEC.

Ati”Abo batangabuhamya kugira ngo bose bemeze ko batabonye Béatrice Munyenyezi atwite n’ibintu byapanzwe barakoreshwa bari bameze nka telekomande.”

Ntacyo ubushinjacyaha buravuga kuri izi mpamvu z’uruhande rwa Béatrice Munyenyezi ruvuga ko zatumye rujurira kuko n’ubundi urubanza rurakomeza uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rugaragaza impamvu rwajuriye.

Béatrice Munyenyezi n’umugore w’imyaka 53 yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye anakatirwa igihano cyo gufungwa burundu, ubu ari kuburana ubujurire kuri icyo cyemezo aho ibyaha aregwa byose abihakana akanavuga ko azira umuryango yashatsemo.

Munyenyezi n’umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, ari umugabo we ari nyirabukwe bose bahamijwe ibyaha bya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Niba nta gihindutse uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i NYANZA