Rusizi: Abaturage bimuka mu Tugari kubera ’réseau’ mbi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Abatuye mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi bavuga ko batoroherwa kubona ihuza rya telefoni, kuko bisaba kwimuka mu tugari twabo kugira ngo babashe kuvugana n’abandi.

Abaganiriye UMUSEKE bavuze ko iki kibazo bakimaranye igihe kirekire bagerageje ku kigeza ku nzego zitandukanye bikaba iby’ubusa.

Nshimiyimana Felix wo mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu yavuze ko uretse abaturage, n’abayobozi b’akagari bimuka mu kagari kugira ngo batange raporo.

Ati:“Nta huza nzira tugira ryaba irya MTN na Aitel kugira ngo uvugane n’umuntu kuri Terefoni bisaba kwimuka ukava mu kagari Gitifu na Sedo b’akagari nabo barimuka kugira ngo batange raporo”.

Harindintwali Jean Damascene wo mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Nkanka, yavuze ko batabasha kubona amakuru atandukanye bakoresheje telefoni.

Ati: ‘Ntitubasha kuvugana n’abandi kuri telefoni, kandi n’ufite inini ntabona amakuru. Bisaba gukoresha ihuza rya telefoni riri mu gice kimwe, bigasaba kwimuka ukajya aho riri kugira ngo ukoreshe WhatsApp.’

Habimana Alfred, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo, avuga ko ikibazo cy’ihuza rya telefoni gihari ku buryo bari gukorana n’ibigo by’itumanaho kugira ngo harebwe uko cyakemuka.

Ati: ‘Ubuyobozi bw’akarere buri gukorana n’ibigo bishinzwe itumanaho, MTN na Airtel, kugira ngo harebwe ahatari iminara n’uburyo bakongera imbaraga zazo. Mu minsi mike, bazaduha igisubizo.’

Ikibazo cy’ihuza rya telefoni muri aka karere ka Rusizi si mu mirenge ya Mururu na Nkanka gusa, kuko kiboneka no mu bindi bice by’akarere.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i RUSIZI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *