Mu karere ka Rusizi, kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024,kuri Noheli, umubyeyi yabyaye abana batatu b’abahungu.
Uyu mubyeyi ni uwo mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kagara ,Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi,mu Ntara y’iBurengerazuba.
Uyu mubyeyi abyaye ku nshuro ya mbere yitwa Nirere Hawa yabyariye mu bitaro bya Gihundwe.
Aganira na UMUSEKE, yavuze ko yatunguwe n’ibyo yabwiwe n’abaganga bamwitagaho ku gipimo nk’abandi babyeyi bose.
Ati”Nagiye ku gipimo bambwira ko nzabyara abana babiri, kuri Noheli ntungurwa n’uko mbyaye batatu b’abahungu”.
Uyu mubyeyi washakanye n’umugabo we byemewe n’amategeko,yakomeje avuga ko nta bushobozi umuryango we ufite bwo kubonera abo bana ibyo bakenera, asaba abagiraneza n’ubuyobozi bwa leta kumufasha.
Ati”Ntabushobozi umuryango wanjye dufite bwo kubabonera ibyo bakenera njye n’umugabo tubeshwaho no gushakisha “.
Uyu mubyeyi yavuze ko amazina bari bateganyirije abana babiri bagomba kuyitwa bakongraho n’ay’umunsi bavukiyeho.
Yanavuze ko hari gutegurwa n’amazina y’umwana wa Gatatu.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangarije UMUSEKE ko buzamusura ku itariki ya mbrere Mutarama 2024, bwasanga ari ku utonde rw’abatishoboye agakomeza gufashwa.
At”Mu rwego rwo kumwunganira turi guteganya kumusura kuri Bonane mu gihe yaba asanzwe mu baturage batishoboye (Special Category) akaba yakomeza gufashwa”.
Kuri Noheli y’umwaka ushize ku itariki ya 25 Ukoboza 2023,mu bitaro bine bikuru byo mu Mujyi wa Kigali havutse abana basaga 40.
Mu bitaro bya Muhima havukiye abana 18, mu bitaro bya Kacyiru havukira abana 10,muri La Croix du Sud havukira abana batandatu, naho mu bitaro bya CHUK havukiye abana batandatu.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
Ubuvuzi bwacu buracyari inyuma ho imyaka mirongo ibaze niba abaganga badashobora kumenya niba umubyeyi atwite, abana 2 cyangwa ali 3 !!!