Abahinzi 817 bo mu Karere ka Rutsiro basogongeye ku mbuto zongerewemo intungamubiri bavuga ko mu gihe bamaze bahinga izi mbuto basanze zitanga umusaruro mwinshi, zinafite icyanga kurusha izo bari basanzwe bahinga.
Mu cyiciro cya kabiri cya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka itanu (NST2), u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ho 6% buri mwaka.
Kugira ngo ibi bigerweho bisaba guhanga udushya mu buhinzi no gufasha abahinzi kubona imbuto zitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Ni muri urwo rwego abahinzi 1098 barimo 281 bo mu karere ka Rubavu na 817 bo mu karere ka Rutsiro bahawe imbuto y’ibijumba yongewemo vitamini A, ibishyimbo bikungahaye ku butare, n’imyumbati yongerewemo vitamini A kugira ngo bazitubure zigere ku bahinzi benshi.
Iyakaremye Dative wo mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro ari mu bahawe imbuto y’ibishyimbo yongerewemo ubutare bwa feri avuga ko itandukanye n’izo yari asanzwe ahinga.
Ati “Iyi mbuto twahinze ari ebyiri baduha ikilo kimwe n’amagarama 200 dusarura ibilo 40 by’ibishyimbo. Imbuto isanzwe twateraga ibilo 4 tugasarura ibilo 7”.
Mu karere ka Rutsiro byari bigoye kuhabona imyumbati yaba iy’ubugari cyangwa imiribwa bitewe n’uko iyo bakuye muri Congo mu myaka 40 ishize bari basigaye bayitera ikabemba ibyo bamwe bita gusara.
Barushyaguhana Innocent, uyobora koperative iri gukora ubutubuzi bw’imbuto y’imyumbati n’iy’ibijumba zongewemo vitamini A, avuga ko izi mbuto zitandukanye n’izo bahingaga.
Ati “Murabona ko aho twateye iyi myumbati twari dusanzwe duhinga yose yabembye ariko iyi mbuto y’imyumbati yongerewemo bitamini A murabona ko yo ntacyo yabaye. Imbuto y’ibijumba yo icyo nayivugaho nuko itanga umusaruro mwinshi. Ngereranyije aho twakuraga ibilo 100 by’ibijumba ku mbuto yacu isanzwe kuri iyi mbuto yera ibijumba by’umuhondo imbere turi kuheza ibilo 400”.
- Advertisement -
Belange Uwizeye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Nyarwanda uharanira iterambere RWARRI, ushyira mu bikorwa umushinga Hinga Ukire ku bufatanye na RAB ku kunga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi avuga ko icyatumye bahitamo guha izi mbuto abahinzi bo mu karere ka Rubavu na Rutsiro ari uko ari hamwe mu hagaragara abana benshi bafite igwingira.
Ati “Imbuto zongerewemo intungamubiri zigabanya igwingira kandi zikanihutisha iterambere ry’umuturage kuko zitanga umusaruro mwinshi ugereranyije n’izo bari basanzwe bahinga”.
Umuyobozi wa RAB, sitasiyo ya Gakuta ikorera mu turere twa Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin avugako izi mbuto zongerewemo intungamubiri bazitezeho kugabanya imirire mibi n’igwingira kuko nk’imyumbati n’ibijumba byongerewemo vitamini A mu gihe ibishyimbo byongerewemo ubutare bwa feri.
Ati “Vitamini A ubusanzwe imboneka mu mboga n’imbuto ikaba igira uruhare mu kurinda ubuhumyi. Ubutare bwa feri bwongerewe muri biriya bishyimbo bugira uruhare kuvura kw’amaraso, musanzwe mu bizi ko abagore batwite bahabwa feri kugira ngo batazahitanwa no kuva cyane mu gihe cyo kubyara”.
Mu turere twa Rutsiro na Rubavu ahamaze kugera izi mbuto zigaburirwa abana bari munsi y’imyaka 5 bari mu marerero kandi abayobozi bayo bavuga ko zituma abana bava mu mirire mibi mu gihe gito.
MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rutsiro