Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio nshya

Nyuma yo gusezera kuri FINE FM bari bamaze kwandikiraho izina, Sam Karenzi agiye gukorana na Kazungu Clever kuri Radio ye nshya.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Karenzi yamaze gusezera burundu kuri FINE FM yari abereye Umuyobozi.

Nyuma y’igihe gito, Kazungu Clever wari umaze ukwezi kumwe kuri iyi Radio, nawe yahise asezera ku mpamvu ze bwite aho yavuze ko agiye gutangira imirimo mishya.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko aba banyamakuru bombi bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” ya Sam Karenzi izajya yumvikanira ku murongo wa 93.9.

Uretse aba banyamakuru kandi, undi bakoranaga witwa Ishimwe Richard, nawe yahise asezera kuri FINE FM aho bivugwa ko nawe azerekeza kuri iyi Radio nshya.

Kugeza ubu Karenzi nta byinshi aratangaza kuri aya makuru ariko mu minsi ishize, havuzwe amakuru y’uko ari mu myiteguro ya nyuma y’iyi radio ye.

Uyu munyamakuru afite izina rinini mu Itangazamakuru. Yahereye kuri Radio Salus, RadioTV10 na FINE FM.

Ishimwe Ricard nawe yasezeye kuri Fine Fm

UMUSEKE.RW