Tshisekedi yasabye abizera gutegura amasengesho yo gutsinda M23

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye abizera bose gukubita ibipfukamiro hasi bagasengera igihugu cye, kikabasha kwigobotora umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kwigwizaho ubutaka muri Kivu ya Ruguru.

Ku wa 02 Ukuboza 2024, ubwo yari Isiro mu Ntara ya Haut-Uele, nibwo yasabye ko hategurwa amasengesho mu gihugu hose hagamijwe kubona igitangaza, kugira ngo babashe gutsinda umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Mu burakari bwinshi, yagaragaje ko hari abanye-Congo bafatanyije n’abanyamahanga mu gushaka gushyira igihugu mu muriro w’amaraso.

Yavuze ko abanya-Kisangani bari mu bantu bahuye n’uburibwe bw’intambara, bityo ko badakwiriye kuyemera ukundi, ahubwo ko bakwiriye guhuriza hamwe kugira ngo batsinde umwanzi ubari ku gakanu.

Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda, nk’umuturanyi mubi ufite imigambi mibisha kuri RD Congo, ngo ugamije gusahura imitungo kamere igihugu cye gikungahayeho.

Yagize ati ” Arashaka gutuma duhera mu bukene n’umubabaro udashira.”

Yasabye urubyiruko kuryamira amajanja, kuko ngo u Rwanda rwifuza kuyobya imitekerereze yarwo ngo rubashe kubacura bufuni na buhoro, rubajyane mu bikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu.

Ati: ‘Abazabyemera bagashukwa, na bo bazakora ibihabanye n’indangagaciro za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batangire kurwanya igihugu cyabo, batangire kurwanya abenegihugu bagenzi babo, ndetse n’ibindi bibi byose.’

Yakomeje agira ati: ‘Ndabasabye rero, ntimuzigere mwumva izo nanga zabo zivugira hejuru, kuko icyo zigamije nta kindi, ni ugutuma mutigenga, ahubwo mukabakesha ubuzima. Barashaka kubabona hasi cyane, babakandagira ku ijosi.’

- Advertisement -

Tshisekedi yongeye kwikoma Kiliziya Gatolika, ikunze kumusaba kuganira n’umutwe wa M23, ibyo we atifuza kumva mu matwi ye, asaba gusengera gutsinda uwo mutwe.

Ati: ‘Umuryango w’Imana wategura amasengesho hirya no hino muri RD Congo kugira ngo tubone igitangaza, urugero nk’iherezo ry’intambara mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.’

Kugeza ubu, imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Guverinoma n’abambari bazo irakomeje mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Ukuboza, impande zombi zazindutse zisakirana i Lubero.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW