Umuganga wa Gicumbi FC yapfuye

Rene  Bluce wari umuganga w’ ikipe ya Gicumbi F.C yitabye Imana kuri uyu wa 07 Ukuboza 2024 azize uburwayi.

Amakuru avuga ko mu gitondo kuri telefoni ye ngendanwa, yari yashyizeho ubutumwa kuri watsap ( status) avuga ko asaba Imana imbabazi mu gihe yaba yarakosheje akiri ku isi, asaba ko mu gihe azashiramo umwuka imana yazamwakira mu bayo.

Amakuru UMUSEKE wamenye  ni  uko uyu muganga yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kigali CHUK, abakunzi be bakaba bamaze Iminsi bakukusanya inkunga y’amafaranga ngo abashe kuvurwa akire ariko bikanga.

Usibye kuba yari umuganga w’ikipe ya Gicumbi FC, yanakoreraga ku kigo nderabuzima cya Byumba aho bakirira abarwayi mbere yo kubohereza mu bitaro bya Byumba mu gihe bahabwa Transfer.

Ubuyobozi bw’Akarere n’ abakunzi b’ ikipe ya Gicumbi FC bihanganije umuryango wa Rene, babinyujije ku rubuga bahuriragaho n’uyu muganga biyemeza kubafata mugongo .

Isengesho bivugwa ko yari yazindutse ashyira kuri status

UMUSEKE.RW