Umukobwa wahaye umukunzi we amafaranga yiyahuye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umukobwa wo mu Karere ka Nyanza birakekwa ko yahaye umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto amafaranga angana n’ibihumbi 400 Frw none bikaba byamunaniye kwiyakira.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabona mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko uwo mukobwa ari mu kigero cy’imyaka 27 yitwa Mushimiyimana Phoroline aho yarasanzwe ataha iwabo.

Uriya mukobwa usanzwe ukora ubucuruzi buciriritse bivugwa ko yakundanye n’umusore umusore w’umumotari ku buryo bari no mu nzira zo kubana.

Amakuru avuga ko ubwo uwo musore yagaragarizaga uwo mukunzi we ko moto akoresha ariyo yabaga yatijwe, nyamukobwa atazuyaje kumuha ibihumbi 400 Frw, ngo yongere agure moto ye bahereho babana.

Umukobwa akimara gutanga amafaranga moto ikagurwa, umusore yatangiye kumwereka ko atamusjaka, birangira yishakiye undi ndetse n’ayo mafaranga ntiyayamusubiza.

UMUSEKE wamenye ko ku wa 01 Ukuboza 2024 umukobwa yatashye iwabo avuye mu bucuruzi bwe buciriritse maze yishyuza wa musore kuri telefoni ibyo kumwishyura ntiyabyumva.

Uyu mukobwa ngo usanzwe acuruzanya na Nyina ngo yari yatangiye umubyeyi we amafaranga igihumbi mu itsinda nayo ayamwishyuje nyina ntiyayamuha niko kuvuga ko na nyina atamukunda bikekwa ko yahise anywa ikinini cy’imbeba.

Se umubyara niwe wabanje kubibona ko umukobwa we yiyahuye yihutira kumenyesha na nyina amubwira ko amafaranga yariwe n’umumotari atumye yiyambura ubuzima.

- Advertisement -

Ngo bahamagaye moto imujyana ku bitaro bya Nyanza ku bw’amahirwe ahagera atarapfa abaganga bakaba bari kumwitaho.

Inzego z’ibanze z’aho batuye yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye byose iwabo w’umukobwa bari bagerageje kubigira ibanga gusa ku bw’amahirwe atapfuye ahubwo ari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru avuga ko umusore kutemera kubana n’uwo mukobwa yamujije ko yabyariye iwabo bityo batabana n’umuntu ufite umwana.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Igitekerezo 1
  • Niba atabana n’umuntu wabyariye iwabona c afata amafaranga y’umuntu wabyariye iwabo ngo bigende bite? Abasore b’imbwa gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *