Bimwe mu byaranze umwaka wa 2024 mu mikino mu Rwanda, harimo impinduka ry’ubuyobozi mu makipe ya APR FC na Rayon Sports asanzwe afatwa nk’ayoboye ruhago y’u Rwanda, ariko kandi abakunzi ba Kiyovu Sports barabihiwe cyane kugeza aho batabaza Umukuru w’Igihugu bitewe n’aho ikipe bihebeye iri.
Muri uyu mwaka uri kugana ku musozo wa wo, hagaragaye byinshi muri Siporo y’u Rwanda. Harimo ibyatunguranye n’ibitaratunguranye, harimo ibyabaye byiza ndetse n’ibyashenguye imitima ya benshi. Mu byabaye byose, UMUSEKE wagerageje kwegeranya ibikorwa binini kurusha ibindi muri byinshi byaciyemo.
APR FC yahinduye ubuyobozi!
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Col [Rtd] Richar Karasira, atari akiri mu nshingano zo kuyobora ikipe y’Ingabo. Ibi byabaye nyuma y’uko iyi kipe yari imaze guterwa mpaga na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona nyuma y’uko ishyize mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi hemewe batandatu. Uyu muyobozi yari yahawe inshingano zo kuyobora iyi kipe mu 2023.
Uretse uyu muyobozi kandi, abandi basezerewe mu nshingano bari bafite muri APR FC, harimo uwari ushinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi [team manager], Eric Ntazinda n’umukozi wari ushinzwe umutungo, Kalisa Géorgine.
Aba basimbuwe n’abandi bakozi barimo Lt.Col. Muyango Alphonse wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, Capt. Déborah Muziranenge wagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari na Brig. Gen. Déo Rusanganwa wagizwe Umuyobozi wa APR FC.
Rayon Sports yabonye Komite Nyobozi nshya!
Nyuma y’imyaka ine basa n’abahejwe mu bikorwa byose by’ikipe bihebeye, abarimo Muvunyi Paul na Gacinya Chance Dénis, bongeye guhabwa umwanya muri Gikundiro ya bo. Ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo hashyirwagaho Komite Nyobozi nshya yasimburaga iyari iyobowe na Capt [Rtd] Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida w’iyi kipe.
Tariki ya 16 Ugushyingo uyu mwaka, ni bwo habaye Inteko Rusange yahuje abanyamuryango ba Rayon Sports, yagombaga gushyiraho Komite Nyobozi nshya y’iyi kipe ndetse no gushyiraho izindi nzego.
- Advertisement -
Twagirayezu Thadée, ni we abanyamuryango bahisemo ko ababera umuyobozi mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Ikirenze kuri ibi, ni uko Visi Perezida wa mbere yagizwe Muhirwa Prosper, uwa kabiri yongera kuba Ngoga Roger.
Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.
Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.
Mu gihe uru Rwego rw’Ikirenga rugizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul yabwiye Gacinya Chance Denis wayoboye iyi kipe hagati ya 2015 na 2017, ko we atari rwo akenewemo, ahubwo aba Umujyanama wa Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu kuko ikipe ikeneye igikombe.
Ibi byari igisobanuro cy’uko ikipe yasubijwe mu maboko ya ba nyiranyo nyuma y’uko bari bamaze imyaka ine barahejwe mu bikorwa byose bya yo. Hanashyizweho uburyo bw’ishoramari muri iyi kipe ku banyamuryango ba yo babyifuza.
U Rwanda ruyoboye itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026!
Kimwe mu byo Abanyarwanda bishimira muri uyu mwaka byagaragaye muri ruhago y’u Rwanda, harimo ko Amavubi ayoboye itsinda C ririmo Lésotho, Zimbabwe, Nigeria, Bénin na Afurika y’Epfo, mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Muri Kamena uyu mwaka, ni bwo u Rwanda rwatsinze Lésotho igitego 1-0, bituma rwongera kwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo ndetse na Bénin ya gatatu muri iri tsinda.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga muri Werurwe 2025, rukina imikino yo gushaka iyi tike. Mu ntsinzi kandi Amavubi yagize muri uyu mwaka, harimo gutsindira Afurika y’Epfo i Huye bari kumwe muri iri tsinda kandi nyamara ifatwa nk’igihugu gikomeye muri ruhago ya Afurika.
Amavubi yaherukaga gutsinda umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2019, ubwo yatsindaga Ibirwa bya Seychelles ibitego 7-0 mu mukino wari wabereye kuri Stade Régionale ubu yabaye Kigali Péle Stadium.
Minisiteri ya Siporo yabayemo impinduka!
Mu kwezi kwa Kanama 2024, ni bwo hatangajwe Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard wari uje gusimbura Munyangaju Aurore Mimosa wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya. Nyirishema nta bwo yatinze kuri uyu mwaka, kuko nyuma y’amezi ane gusa yahise asimburwa na Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.
Muri uyu mwaka kandi, muri Minisiteri ya Siporo, hongewemo umwanya uteri usanzweho w’Umunyamabanga wa Leta, wagizwe Rwego Ngarambe. Muri iyi Minisiteri kandi, hinjiyemo izina rishya rya Uwayezu Régis wagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
U Rwanda rwakiriye Inama ya FIA!
Guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2024, u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye itangwa ry’Ibihembo bya FIA ubwo i Kigali haberaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA).
Iyi Nteko Rusange yahuriranye no kwizihiza imyaka 120 Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi, rimaze rishinzwe. Yari igizwe n’ibikorwa bitandukanye ariko iby’ingenzi byabaye tariki ya 9-13 Ukuboza.
Ni igikorwa cyabaye hagati ya tariki ya 8 n’iya 16 ukuboza, ariko Inteko Rusange ubwayo yagombaga kuba hagati ya tariki 10 na 13 Ukuboz. Bivuze ngo yari iminsi ine. Nyuma hari ibikorwa bitandukanye bizajya bitegurwa, byabaye ariko ku munsi wa nyuma habayeho gutanga ibihembo mu marushanwa atandukanye yagiye ategurwa na FIA, byabaye tariki ya 13 Ukuboza, bibera muri BK Arena.
Mu bahembwe, harimo abakinnyi bakomeye ku Isi mu mukino wo Gutwara Imodoka, barimo nka Max Verstappen, Thierry Neuville, Pascal Wehrlein n’abandi.
Amashyirahamwe aturutse mu bihugu bigera ku 127, ni yo yitabiriye iyi Nama ya FIA. Muri izi Fedearasiyo zose, haturutse abagera kuri 850. Muri iyi Nama kandi, ni ho Perezida Paul Kagame, yemereje ko u Rwanda rwasabye kuzakira irushanwa rya Formula One.
Aba-sportifs batandukanye bitabye Imana!
N’ubwo hari ibyiza byabaye, ariko hari n’inkuru z’incamugongo zumvikanye mu matwi ya benshi. Muri izi, harimo iyaje ivuga ko uwari umutoza wongerera ingufu abakinnyi muri APR FC, Dr. Adel Zrane, yitabye Imana azize indwara y’umutima. Uyu yaguye iwe muri Mata.
Indi nkuru iherutse gutuma benshi bacika intege, ni iyaje ivuga urupfu rwa Nzabonimpa Anné wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Urupfu rwa Anné, rwaje rutunguranye ku buryo benshi rwabakozeho.
Muri Nyakanga kandi, uwari myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga ururimo rugasubira mu nda ariko akabura ubutabazi bw’ibanze, bikarangira yitabye Imana. Uyu musore wakinaga ku ruhande rw’ibumoso inyuma, yitabye Imana mu gihe ubuyobozi bw’ikipe ye bwiteguraga kumuha amasezerano mashya.
Muri uku Ukuboza kandi, uwahoze ari umuganga wa Gicumbi FC, Réne Bluce, yitabye Imana azize uburwayi nyuma yo kumara igihe arwariye mu Bitaro Bikuru bya CHUK.
Amavubi yatsdiniye Nigeria iwayo ariko abura itike ya AFCON!
Tariki ya 18 Ukuboza 2024, izaba iy’amateka muri ruhago y’u Rwanda nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, itsindiye Nigeria [Super Eagles] iwayo, ibitego 2-1 ariko u Rwanda rukabura itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
Amavubi yaguye munsi y’urugo, nyuma yo kuba aya gatatu mu itsinda D ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2024 kizabera muri Maroc. U Rwanda rwaje inyuma ya Bénin yabaye iya kabiri na Nigeria yabaye iya mbere muri iri tsinda.
Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.
FERWAFA yatangije amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa n’abahungu!
Nyuma y’imyaka myinshi amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 17 adakinwa, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryongeye kuyatangiza uyu mwaka. Gusa icyabaye cyiza kurushaho, ni uko no mu bangavu aya marushanwa yatangijwe.
Amarushanwa y’abagore yariyongereye muri FERWAFA!
Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amakipe y’Abagore akina umupira w’Amaguru, agiye kongererwa amarushanwa asanzwe akina.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rikomeje gukora ibishoboka byose ngo amakipe y’Abagore akomeze kuzamura urwego ariko kandi kugeza ubu hari byinshi byo kwishimira muri ruhago y’abagore mu Rwanda n’ubwo hakiri byinshi byo kugorora.
Muri uko kudasiga inyuma abagore bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago mu Rwanda, yemeje ko buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, hazajya hakinwa irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere. Ni irushanwa rizajya rihurirana n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi.
Rayon Sports yagaruye Robertinho ku nshuro ya Kabiri!
Rayon Sports yemeje Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho nk’Umutoza Mukuru wayo mu mwaka.
Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup mu 2018. Yaje gusimbura Umufaransa Julien Mette watandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yayisinyiye muri Mutarama 2024.
Vision FC na Rutsiro FC zazamutse mu Cyiciro cya mbere!
Nyuma y’imyaka myinshi ibirwanira ariko ikagwa munsi y’urugo, Vision FC yabonye itike yo gukina shampiyona y’Icyiciro cya mbere. Uretse yo kandi, na Rutsiro FC yahise igaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe gusa imanutse mu cya kabiri.
Ibihe bibi bya Kiyovu Sports ishobora kujya mu cyiciro cya Kabiri!
Niba hari umwaka abakunzi ba Kiyovu Sports batazibagirwa mu buzima bwa bo, ni uwa 2024. Ni umwaka bagiriyemo ibibazo byinshi ariko Ibiza imbere ni ibihano iyi kipe yafatiwe na FIFA byo kuyibuza kugura abakinnyi kubera abari baherutse kuyirega ko yabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abayobozi b’Urucaca batinze kumenya amakuru y’uko izongera kwemererwa kugura abakinnyi muri Kamena 2025 yaba ab’imbere mu Gihugu ndetse no hanze ya cyo, bituma bibakora mu nkokora, cyane ko hari abeza barimo Amiss Cédric na Jospin, iyi kipe yari yamaze gusinyisha.
Uku kutemererwa kugura abakinnyi, byatumye Kiyovu Sports itakaza imikino myinshi muri shampiyona, binayigeza ku mwanya wa 15 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu mikino 15 imaze gukina. Ibi birasobanura neza ko mu gihe Abayovu baba badashyize hamwe mu mikino yo kwishyura, Urucaca rushobora kwisanga rwamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Stade Amahoro yafunguwe na Perezida Kagame ku mugaragaro!
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, batashye ku mugaragaro Stade Amahoro nshya iheruka kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Ni umuhango wabaye ku wa 1 Nyakanga 2024 i Remera kuri Stade Amahoro nyirizina.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushimira Abanyarwanda bitabiriye itahwa ry’iyi Stade Amahoro nshya, avuga ko Perezida wa CAF n’uwa FIFA, Gianni Infantino ari bo batumye u Rwanda ruyubaka.
Yagize ati “Mbere na mbere reka nshimira umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwaremezo cya siporo nk’iki.
Yakomeje agira ati “Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki gikorwa remezo kizafasha mu kuzamura impano nyinshi mu Rwanda aho guhora ziva hanze.
Ati “Mu by’ukuri, ibi bizatuma tuzamura impano nyinshi mu gihugu cyacu aho kuzikura hanze buri gihe. Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n’ibyo dushaka gukora. Mwese ndashaka kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi ukomeye ku Rwanda no ku mupira w’amaguru kandi tuzakora n’ibindi byiza kurushaho.”
Yakomeje avuga ko ubu nta rwitwazo rukwiye kubaho ku bakiri bato ndetse bakwiye gukora cyane kugira ngo u Rwanda rube mu beza muri Afurika.
Ati “Tugomba gukora cyane, tugomba gukora neza, ku buryo tubarwa mu beza ku Mugabane wacu. Mbifurije umugoroba mwiza n’umunsi w’umunezero, ibindi byinshi biri imbere bidusanga.”
Muri uku gutaha Stade Amahoro, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe, yishimiye Stade Amahoro anashimira Perezida Kagame.
Yagize ati “Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”
Yakomeje avuga ko yifuza kuzabona u Rwanda ruhanganye n’amakipe akomeye ku mugabane no ku isi kuri stade nziza nk’iyi.
Ati “Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika.”
Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abayirimo, baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo kuko n’ibindi byo mu yindi imikino itadukanye.
Hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.
Tennis: 2023 na 2024 yabaye imyaka myiza ku Rwanda!
Mu 2023 na 2024, u Rwanda rwakiriye Billie Jean King Cup rimwe mu marushanwa akomeye cyane, aho ku nshuro ya mbere (mu 2023) ryitabiriwe n’ibihugu 11, ryarangiye Madagascar iryegukanye nyuma yo gutsinda Tanzania. Icyo gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yegukanye umwanya wa kane.
Mu 2024 iri rushanwa nabwo ryarabaye ryegukanwa na Algérie yahize andi nyuma yo gutsinda Togo biyoroheye imikino 3-0 . Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa gatanu.
Amata yabyaye amavuta ku bakunzi ba Tennis ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa rikomeye cyane ku rwego rw’isi, ATP Challenger 50 muri Werurwe 2024.
Ni irushanwa ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyikirije igikombe Umunya-Pologne Kamil Majchrzak waryegukanye atsinze Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, amaseti 2-0 (6-4, 6-4).
Basketball: U Rwanda rwakiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore!
N’ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ari yo yafashwe nk’insina ngufi mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore, ntibyabujije ko u Rwanda rwabashije kwakira iyi mikino yabaye muri Kanama 2024.
Ndetse byabaye amahire ku munsi wa mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, itsinda Liban amanota 80-62. Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe itsinze indi kipe itari iyo ku Mugabane wa Afurika ndetse ni na bwo bwa mbere yari ikinnye Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi.
U Rwanda kandi rwakomereje aho rwasoreje Igikombe cya Afurika cyabereye i Kigali muri Kanama 2023, aho rwasoje ku mwanya wa kane, ari na byo byaruhaye itike yo kwitabira iri rushanwa.
N’ubwo muri uyu mwaka habayemo byinshi muri Siporo y’u Rwanda, ariko iby’ibanze byaje imbere, ni ibi twabashije gucishamo amaso.
UMUSEKE.RW