Abivuriza CHUK basabwe kwitwararika indwara y’ibicurane

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza ya Kigali, CHUK, bwasabye abarwayi, abarwaza n’ababigana kwirinda no kurinda abandi muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bw’indwara y’ibicurane.

Mu itangzo ibi Bitaro byasohoye kuwa 6 Mutarama 2025, rivuga ko “Buri wese asabwa kwirinda ubucucike ,hubahirizwa guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.”

Ibi Bitaro bisaba kandi abantu kwambara agapfukamunwa igihe cyose umuntu yita ku ufite ibicurane ndetse n’igihe cyose ufite ibimenyetso by’indwara y’ibicurane birimo gukorora cyangwa kwitsamura.

CHUK isaba kandi abantu kurangwa n’umuco w’isuku, abantu bakaraba intoki neza n’amazi n’isabune cyangwa umuti wagenewe gusukura intoki (hand sanitizer).

Ibi Bitaro byibukije abantu kwihutira kwa muganga mu gihe hagize ugira ibimenyetso by’indwara y’ibicurane.

UMUSEKE.RW